Mbere yo kwakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona, Ubuyobozi bwa Bugesera FC, bwahagaritse abatoza babiri bikekwa ko baciweho.
Aba batoza ni uw’abanyezamu, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ na Peter Otema wongerera imbaraga abakinnyi. Bivugwa ko aba bombi bakekwaho kuba baba ikiraro cy’intsinzi ya Rayon Sports muri uyu mukino.
Bugesera FC irwana no kutamanuka, izakira Rayon Sports irwana no kugumana umwanya wa mbere.
Ni umukino uzabera kuri Stade ya Bugesera ejo Saa Cyenda z’amanywa.



UMUSEKE.RW