U Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye, UN byasinye amasezerano mashya y’ubufatanye mu bukungu butagira uwo buheza, afite agaciro ka miliyari imwe y’amadolari 1$ (US$ 1.04B) azatangwa mu gihe cy’imyaka itanu.
Ministeri y’Imari n’Igenamigambi yavuze ko aya mafaranga agamije guteza imbere u Rwanda mu ngeri zitandukanye zirimo imiryango itari iya Leta, urwego rw’abikorera, gushyigikira imishinga irimo guhanga ibishya.
Itangazo rya Ministeri y’Imari n’Igenamigambi rivuga ko aya masezerano yasinywe mu rwego rw’ubufatanye na UN muri gahunda yitwa United Nations Sustainable Development Cooperation Framework (UNSDCF) azava muri uyu mwaka wa 2025 kugera muri 2029.
Ku ruhande rw’u Rwanda hasinye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa naho ku ruhande rwa UN hasinye Ozonnia Ojielo uhagarariye uyu muryango mu Rwanda.
Aya mafaranga azafasha leta y’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa gahunda yayo y’iterambere NST2 (Second National Strategy for Transformation) n’icyerekezo 2050 aho azakoreshwa mu gushyigikira iterambere ridaheza, guteza imbere gahunda z’uburinganire bw’abagore n’abagabo, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no guhanga ibishya.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yemeza ko aya masezerano ashimangira ubufatanye bukomeye hagati ya UN n’u Rwanda mu cyerekezo cyo kugira imbere hatagira uwo hasiga inyuma, hari iterambere kandi rirambye.
Urwego rwa UN mu Rwanda ruzashakisha amafaranga agera kuri miliyari 1 y’amadolari azakenerwa mu kugera kuri iriya migambi yavuzwe.
Ozonnia Ojielo uhagarariye UN mu Rwanda avuga ko uyu muryango ugiye kumara imyaka 80, aya masezerano ahamya ubushake ufite mu gushyigikira u Rwanda kugera ku ntego zarwo z’iterambere, akavuga ko aya masezerano ari umwanya wo gukora no kugaragaza umusaruro, mu gushyigikira ko u Rwanda rugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs).
UMUSEKE.RW