KIGALI: Iserukiramuco ‘I Am Hip Hop Festival’ rigiye kongera guhuriza hamwe ibyamamare n’impano nshya muri Hip Hop nyarwanda, mu birori bitegerejwe n’abatari bake.
Ibi byose bizabera mu birori biteganyijwe kubera i Kigali ku wa 4 n’uwa 5 Nyakanga 2025, kuri Institut Français du Rwanda iherereye mu Kiyovu.
Iri serukiramuco ritegurwa na Green Ferry Music, inzu izwiho guteza imbere impano nshya mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda.
Hateganyijwe ibikorwa bitandukanye bijyanye n’imyidagaduro n’umuco wa Hip Hop, nk’ibitaramo, amarushanwa ya breakdance, imurikabikorwa, ibirori by’abavanga umuziki, imideli n’ibindi.
Iri serukiramuco ryatangiye mu 2017 nk’ibitaramo bito, ariko ubu rimaze kuba igikorwa ngarukamwaka gikomeye, gifasha kuzamura impano nshya no guteza imbere Hip Hop nyarwanda.
Muri uyu mwaka, hitezwe abahanzi bakomeye nka Bull Dogg, P-Fla, Jay C, Barick Music, DJ Black, Sano Boi, Chaka Fella, TheDiceKid n’abandi.
Igiciro cyo kwinjira muri iri serukiramuco rya ‘I Am Hip Hop Festival’ imara iminsi ibiri ni 10,000 Frw.
Green Ferry Music ivuga ko atari urubuga rwo kwidagadura gusa, ahubwo ari umwanya wo gushyigikira impano z’Abanyarwanda no guteza imbere umuco wa Hip Hop mu Rwanda no mu karere.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Iki ntagitaramo kirimo. Bazanyemo injari jari nyinsh