Bosco Nshuti, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa ‘Jehovah’, ashimangira urukundo n’imbabazi by’Imana, mu gihe yitegura gutaramira muri Finland.
Bosco Nshuti yamaze kugera muri Finland, nyuma yo gutaramira muri Suède mu bitaramo bigize “Europe Tour 2025”.
Avuga ko indirimbo ye nshya ishimira Imana nk’isoko y’ibyiza byose, yerekana ineza yayo n’ibyo yamukoreye atashobora gusobanura.
Ati:”Urukundo rwayo n’imbabazi zayo nibyo Jehovah yanyeretse ndaririmba iby’ineza yayo ndashima.”
Uyu muramyi uri mu bitaramo bya Europe Tour 2025, amaze gutaramira mu Budage no muri Suwede, ategerejwe muri Finland ku wa 7-8 Kamena 2025.
Byitezwe ko azasubira gutaramira muri Suede ku wa 14-15 Kamena 2025, akazahataramira muri Poland ku wa 22 Kamena, asoze urugendo rwe mu bitaramo bibiri muri Denmark ku wa 29-30 Kamena 2025.
Akigera muri Finland, Bosco Nshuti yavuze ko yakiriwe neza asabira umugisha mwinshi abamushyigikiye.
Ati:” Nishimiye kuzafatanya namwe mu kuramya no guhimbaza Imana muri iyi Weekend, tuzirikana urukundo rwayo rudacogora binyuze mu muziki.”
Nyuma yo kuzenguruka u Burayi asakaza urukundo rwa Yesu Kristo, Bosco Nshuti azagaruka mu Rwanda mu gitaramo cy’amateka “Unconditional Love – Season 2” kizabera muri Camp Kigali ku wa 13 Nyakanga 2025.
Iki gitaramo ni icy’amateka, kuko kizahurirana no kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi Bosco Nshuti amaze mu muziki, kuva asohora indirimbo ye ya mbere mu 2015.
Azanamurika Album ye ya kane yitwa “Ndahiriwe,” mu gitaramo azafashwamo n’abaramyi bakomeye barimo Aime Uwimana, Ben na Chance.
Bosco Nshuti yavuze ko iki gitaramo agiye gukorera mu Rwanda cyavuye ku Mana aho yamusabye kubwira amahanga urukundo rwayo.
Ati: “Imana yanshyize ku mutima kubwira abantu urukundo yakunze ahari mu isi. Abantu bose bazacyitabira bazunguka kumenya Yesu Kristo n’urukundo Imana yakunze abari mu isi bose ntawe ikuyemo.”
Asaba abakunzi be n’abumuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange kuzifatanya nawe bagatambira Imana ku bw’urukundo rwayo ‘rutarondoreka’.
Amatike y’igitaramo yamaze kugera ku rubuga www.bosconshuti.com, aho igiciro gitangirira ku 5,000 Frw (Bronze) kugeza ku 25,000 Frw (Platinum), mu gihe ameza y’abantu 8 igura 200,000 Frw.
Reba hano Jehovah ya Bosco Nshuti
