FERWAFA yatanze umucyo ku byangombwa by’abatoza bitangwa na CAF

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryamenyesheje amakipe abatoza bemerewe guhabwa akazi ko gutoza mu marushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe.

Uko Impuzamahashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ikoresha abatoza amahugurwa, ni na ko yatangiye kubaha agaciro. Ibi bigaragazwa n’abatoza bazemererwa kugirwa abatoza bakuru mu mwaka w’imikino utaha 2025/2026 mu marushanwa yose ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa.

Amakipe yamenyeshejwe ko, umutoza mukuru wo mu cyiciro cya mbere agomba kuba afite licence A-CAF cyangwa B mu gihe umwungiriza agomba kuzaba afite Licence B-CAF. Mu cyiciro cya Kabiri, umutoza mukuru agomba kuzaba afite Licence A-CAF cyangwa B mu gihe umwungiriza asabwa kuba afite licence C-CAF.

Ku batoza b’abanyamahanga batoza mu marushanwa ya Ferwafa, umukuru mu cyiciro cya mbere n’icya Kabiri, agomba kuba afite A-CAF. Mu cyiciro cya gatatu, umutoza mukuru agomba kuba afite licence B-CAF cyangwa C-CAF mu gihe umwungiriza asabwa kugira C-CAF nawe cyangwa byibura licence D.

Mu makipe y’abagore, umukuru agomba kuba afite A-CAF cyangwa C-CAF B mu gihe umwungiriza agomba kuba afite byibura licence C-CAF. Ferwafa yatangaje ko ingimbi n’abagangavu batarengeje imyaka 17 na 20, bagomba gutozwa n’ufite B-CAF cyangwa C-CAF. Iri shyirahamwe ryatangaje ko guhera mu 2027/2028, abatoza bose mu cyiciro mu cya mbere bifuza kuzatoza nk’abatoza bakuru, bagomba kuzaba bafite licence A-CAF.

FERWAFA yashyize umucyo ku batoza bakwiye guhabwa akazi mu marushanwa itegurwa n’iri shyirahamwe

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *