Handball: APR HC yaguze abakinnyi bane ba Police HC

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu gihe hateganyijwe imikino ibiri ya kamarampaka isoza umwaka w’imikino muri shampiyona ya Handball y’Icyiciro cya mbere, APR HC yaguze abakinnyi bane bakiniraga Police HC.

Abakinnyi ikipe y’Ingabo yaguze, ni umunyezamu, Nshimiyimana Alexis, Umuhire Yves, Rwamanywa Viateur na Uwimana Jackson.

Mu gihe umukino wa Gatatu wa kamarampaka uzahuza ikipe y’Ingabo na Police HC uteganyijwe ku wa 13 Kamena 2025, biravugwa ko aba bakinnyi bane bashobora kutazawukina.

APR HC yo yaguze aba bakinnyi, mu rwego rwo gutangira kwitegura umwaka w’imikino utaha 2025-2026.

Biteganyijwe umukino wa Gatatu, uzaba uri ku rwego hejuru nyuma y’uko ibiri ya mbere yatsinzwe n’ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda.

Mu gihe Police HC yatsinda umukino wa Gatatu, yahita yegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka 2024-2025.

Rwamanywa Viateur ni umukinnyi mushya wa APR HC
Ni umwe mu beza Police HC yari ifite
Guhera mu mwaka utaha w’imikino 2025-25, Jackson azaba akinira APR HC
Ni umunyezamu mwiza muri shampiyona ya Handball
Yves nawe yari mu beza ba Police HC
Alexis azakinira APR HC guhera mu mwaka utaha w’imikino

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi