Israel yishe umugaba mukuru mushya w’Ingabo za Iran

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Igisirikare cya Israel (IDF) cyigambye kwica Ali Shadmani, wari uherutse guhabwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran.

Nta minsi itatu yarishize uyu Mujenerali ahawe inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran asimbuye Gholamali Rashid, wishwe ku wa Gatanu ubwo Isreal yagabaga ibitero by’indege z’intambara muri Iran.

Ku wa Kabiri, tariki ya 17 Kamena 2025, IDF yanditse kuri X iti “ku nshuro ya kabiri mu minsi itanu—IDF yishe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran mu gihe cy’intambara.”

Israel yamusobanuye nk’umusirikare mukuru wa Iran ndetse akaba n’umujyanama wa hafi wUmuyobozi w’Ikirenga wa Iran ,Ayatollah Khamenei, mu bya gisirikare.

IDF iti “yishwe n’igitero cy’indege za gisirikare za Israeli muri Tehran rwa gati, hashingiwe ku makuru y’iperereza yizewe.”

Imirwano hagati ya Israel na Iran igeze ku munsi wa gatanu, aho misile n’indege z’intambara bikomeje kuvunderezwa ku mpande zombi nubwo ibi bihugu bidahana imbibi.

Ku mpande zombi hamaze gupfa abarenga 250, barimo 224 ku ruhanded rwa Iran na 24 ku ruhande rwa Israel. Mu gihe imijyi nka Tel Aviv na Tehran ikomeje kuba amatongo.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *