Abantu 38 barimo abagabo n’abagore bishwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro mu bice byo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru , muri teritwari ya Rushuru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Radio okapi y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, ivuga ko abo bantu bishwe hagati ya tariki ya 26-31 Gicurasi uyu mwaka .
Ubu bwicanyi bwabereye muri gurupema ya Mutanda, muri teritweri ya Rutshuru.
Okapi ivuga ko ifite amakuru y’urupfu rw’uwitwa Muhindo Sabuni Philémon, uyobora agace ka Kirima , rwabaye kuwa 30 Gicurasi uyu mwaka, muri ako gace hafi y’isoko rya Kashalira, yishwe n’abitwaje intwaro.
Okapi ivuga ko uyu mutegetsi yari yarashyizweho n’abagize umutwe wa AFC/M23 uyoboye aka gace ibi byabereyemo.
Iyi Radiyo ikomeza ivuga ko ibindi bikorwa by’urugomo byabereye muri gurupema ya Bambo, Tongo ndetse na Bwito.
Amakuru avuga ko inzu 543 zatwutswe n’amabandi mu duce twa Marangara, Runzenze,Butare, Kanyangiri, Kasali,Kanyatsi, Mashangano,Kibwe,Nyenyeri na Buhambi twose turi muri Kivu ya Ruguru.
Kugeza ubu nubwo imirwano isa nk’iyahagaze hamwe na hamwe mu bice bya Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo muri RDCongo, hari aho umutwe wa Wazalend o ugikora ibikorwa byo guhohotera abaturage ndetse no guhangana na M23 bya hato na hato.
UMUSEKE.RW