Ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Amjyepfo, SADC, kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kamena 2025, waatangiye gucyura ingabo zayo zari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zinyuze mu Rwanda
Ni nyuma yaho hasojwe ikindi cyiciro cyo gucyura intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare cyatangiye ku itariki ya 29 Mata 2025.
Ni mu gihe ikindi cyiciro cya kabiri cyo gucyura ingabo 742 cyatangiye kuri uyu wa kane.
Itangazo rya SADC rivuga ko ingabo zacyuwe zari mu Mujyi wa Goma na Sake mu Burasirazuba bwa Congo.
Uyu muryango uvuga ko biri mu murongo wo kurangiza ubutumwa bw’ingabo muri iki gihugu nkuko byemejwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu.
Umwanzuro wa 10 w’Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize uriya muryango yabereye i Harare muri Zimbabwe, uvuga ko iyo nama “yasheshe ubutumwa bwa SAMIDRC inategeka itangira ry’icyiciro cyo gucyura ingabo za SAMIDRC ziri muri Congo”
Uyu muryango uvuga ko ingabo ziri mu butumwa bw’ Umuryango w’Ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Amjyepfo, SAMIDRC ziri mu mujyi wa Goma na Sake zizajyanwa muri Tanzania, iki gihugu nacyo kigafasha kohereza mu bindi bihugu ingabo zabyo zirimo Malawi na Afurika y’Epfo.
SADC ivuga ko izakomeza guharanira amahoro,umutekano n’ubushake bwa politiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibihugu bituranye n’uyu muryango wa SADC.
Yongeraho ko izakomeza gushyigikira diporomasi, ingamba zashyizweho mu kurangiza ibibazo bihari binyuze mu bufatanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibihugu byo mu karere.
Ingabo za SAMIDRC zirimo iza Africa y’Epfo, Tanzania, na Malawi zari zigiye kumara imyaka ibiri mu burasirazuba bwa Congo kuko zihari kuva mu Ukuboza 2023.
Mu byazijyanye harimo kurwanya umutwe wa AFC/M23, aho zifatanya n’ingabo za Leta ya Congo, Wazalendo, ingabo z’Uburundi n’indi mitwe ishyigikiye leta ya Congo.
Gusa ntabwo byabujije M23 gufata ibice bitandukanye muri Kivu ya Reguru n’iy’Epfo.

UMUSEKE.RW
SADEC nitahe ireke abavuga ururimi rwikinyarwanda babakongomani baharanire uburenganzira bwabo kuko ntacyo baje gukora gusa amafranga yingingo yimari yabirabihugu banza ntagihombo bihura nabyo kdi wasanga bajya kujya DRC baraje ni ndege bataraciye mu Rwanda bage basiga amafranga yubukerarugendo kuko nukureba ibyiza byacu bage batwishyura gusa bazagereyo amahoro.