U Rwanda rwikuye mu muryango wa CEEAC

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
U Rwanda rwikuye mu muryango wa CEEAC

U Rwanda rwatangaje ko rwikuye mu muryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika yo hagati (Communauté Économique des États de l’Afrique Centrale, CEEAC) nyuma y’aho ibihugu biwugize biwukoresheje nabi, bishaka kurukumira.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama yabereye i Malabo mu murwa mukuru wa Guinée équatoriale kuwa  Gatandatu, aho byari biteganyijwe ko arirwo ruhabwa kuyobora uyu muryango ariko RDCongo  ikabyitambika.

Itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga rivuga ko u Rwanda “rwamaganye uburyo uburenganzira bwarwo buteganywa n’amategeko shingiro ya CEEAC burimo bwirengagizwa. Bityo, nta mpamvu n’imwe rubona yo gukomeza kuba muri uyu muryango ugendera ku mikorere inyuranyije n’amahame awungenga n’inshingano.”

Nta cyo Kinshasa cyangwa CEEAC bahise batangaza ku mugaragaro.

Muri iyo nama hemejwe ko Guinée équatoriale yongererwa undi mwaka umwe w’ubuyobozi bw’uwo muryango.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi  n’Amahanga y’u Rwanda ryibutsa” ko mbere rwari rwarandikiye ibaruwa uwari umukuru w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika rwamagana ihezwa rinyuranyije n’amategeko mu nama ya 22 y’uwo muryango yabereye i Kinshasa mu 2023 ubwo wari uyobowe na DRC.”

Iryo tangazo ryongeraho riti “Uguceceka no kutagira igikorwa byakurikiyeho byemeza ukunanirwa kw’uyu muryango [wa CEEAC] kwo gutuma amategeko yawo bwite yubahirizwa.”

Muri iyo nama y’abakuru n’ibihugu na za leta (guverinoma), u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’intebe Édouard Ngirente na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe, mu gihe DRC yari ihagarariwe na Perezida Félix Tshisekedi.

Umuryango wa CEEAC wari usanzwe ugizwe n’ibihugu 11, ari byo u Burundi, Angola, Cameroun, Centrafrique, Tchad, DRC, Repubulika ya Congo (Brazzaville), Guinée équatoriale, Gabon, São Tomé-et-Principe, n’u Rwanda ubu rwawikuyemo.

Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo y’umwe mu bari bari muri iyo nama avuga ko intumwa za DRC zaba zari zavuze ko zitaba zikitabiriye ibikorwa by’uwo muryango igihe zaba zakirwa n’u Rwanda nk’urwari kuba umuyobozi mushya wa CEEAC .

URwanda rushinja uyu muryango kubogamira kuri Congo

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi