Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bwafunguye by’agateganyo Rtd Capt. Jean Paul Munyabarenzi.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha,Faustin Nkusi, yabibwiye UMUSEKE ko Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi yari amaze igihe afunze.
RIB yakoze dosiye iyishyikiriza ubushinjacyaha ndetse bukaba ari bwo bwafashe icyemezo cyo kumurekura by’agateganyo.
Yagize ati”Nibyo dosiye twarayakiriye, yarekuwe by’agateganyo ategekwa kujya yitaba ubushinjacyaha buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi. Ubushinjacyaha buzakurikirana dosiye uregwa ari hanze niburangiza buyifatire icyemezo hakurikijwe amategeko.”
Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi yari amaze iminsi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.
RIB yakoze dosiye iyihereza ubushinjacyaha, burayisuzuma buramufungura akaba agomba gukurikiranwa adafunze.
Uyu akekwaho ibyaha bifitanye isano no gucukura amabuye y’agaciro bidakurikije amategeko.
Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi wahoze mu ngabo z’u Rwanda akekwaho ibyaha bifitanye isano no kugira uruhare mu gutera kompanyi yitwa ALMAHA icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.
Abagizi ba nabi batemye abakozi biriya kompanyi, baranabakomeretsa, bajyanwa Kwa muganga .
Amakuru avuga ko bariya bagizi ba nabi baje kwiba amabuye amabuye y’agaciro.
Ku isonga mu gutangira iperereza hafunzwe abantu 17 nyuma hongera gufungwa abandi barindwi barimo Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi ndetse na Rtd Major Rugamba Robert we bikekwa ko yafunguwe na RIB kubera ikibazo afite cy’uburwayi.
Bikekwa ko abatemwe uko ari umunani bari abakozi bakoreshwa na Rtd Major Rugamba Robert ndetse na Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi.
Rtd Major Rugamba Robert na Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi bose barakomeza kugenzwaho ibyaha ariko badafunze.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW