U Rwanda n’Ububiligi ntibivuga rumwe ku butabera bwahawe Paul Rusesabagina

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisiteri y’Ububanye n’Amahanga y’u Rwanda yasohoye itangazo yamagana ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, wavuze ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rutanyuze mu mucyo ngo ahabwe ubutabera bwuzuye.

Rusesabagina yumiwe (Archives)

Kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Nzeri 2021, nibwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwakatiye Paul Resesabagina gufungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero byagabwe n’umutwe wa FLN yari ayoboye.

Nyuma y’umwanzuro w’Urukiko, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Sophie Wilmès yatangaje ko Paul Rusesabagina ufite ubwenegihugu bw’icyo gihugu atahawe ubutabera bukwiye aho avuga ko atahawe uko bikwiye ubwunganizi mu mategeko, yongeyeho ko atahawe uburenganzira bwo kuba umwere mbere yo gukatirwa n’urukiko.

Sophie Wilmès yanatangaje ko Ububiligi buzakomeza kuba hafi ya Paul Rusesabagina.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, nyuma y’uko Ububiligi buvuze ibi, yahise isubiza ku byavuzwe ku rubanza rwa Rusesabagina, ivuga ko ibyavuzwe ari ugusuzugura ubutabera bw’u Rwanda kandi ko byagaragaye kuva urubanza rwatangira.

Muri iri tangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ikomeza ivuga ko kuva mu ntangiro z’urubanza, u Rwanda rwakoranye n’inzego z’Ububiligi mu iperereza bityo ko ibyo Ububiligi buvuga bidakwiye.

Minisiteri y’Ububanye n’Amahanga y’u Rwanda, ishimangira ko abagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe wa FLN na bo bafite uburenganzira bwo kubona ubutabera.

Kubera iyo mpamvu, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yahise ihagarika ibiganiro byagombaga guhuza Minisitiri Dr. Vincent Biruta, na mugenzi we w’Ububiligi. Ni ibiganiro byagombaga kubera ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye UN, i NewYork muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri iki Cyumweru.

- Advertisement -

Gusa, u Rwanda ruvuga ko rwiteguye guha ikaze Minisitiri w’Intebe wungirije w’Ububiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga kuba yagera i Kigali igihe abiteganya kugira ngo ibiganiro bikomeze hagati y’impande zombi.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Mme Yolande Makolo, yavuze ko impamvu urubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be rwafashe igihe, byari ukugaragaza neza ibikorwa by’iterabwoba bw’umutwe wa FLN yari ayoboye, avuga ko hagaragajwe ibimenyetso simusiga bibashinja ndetse byatumye Abanyarwanda bagiye kubaho bumva ko bafite umutekano kubera guhabwa ubutabera.

Yolande Makolo yashimiye ubutwari bw’abagizweho ingaruka n’ibitero by’iterabwoba by’umutwe wa FLN, ndetse no gutanga ubuhamya. Yongera kwihanganisha abagizweho ingaruka n’imiryango yabo.

Kuri uyu wa Mbere, nibwo iburanisha ku rubanza Paul Rusesabagina n’abo bareganwa rwashyizweho akadomo aho yakatiwe imyaka 25, naho Nsabimana Callixte wiyise Major Sankara ari Umuvugizi wa FLN yakatiwe imyaka 20 y’igifungo, mu gihe Nsengimana Herman wamusimbuye kuri uwo mwanya ykatiwe igifungo cy’imyaka 5.

Abandi bakatirwa hagati y’imyaka 20, 10, 5 n’iimyaka 3.

Aba bose baregwaga ibyaha birimo iby’iterabwoba bishingiye ku bitero by’inyeshyamba za FLN byahitanye abantu 9 abandi bakabikomerekeramo, ni ibikorwa byabaye hagati y’umwaka wa 2018 na 2019.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW