Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugore witwa Mukamana w’imyaka 30 akekwa gushyira ku ngoyi umwana we w’imyaka 9 amuziza kumwiba ibiceri 200frw.
Ku wa Kabiri tariki ya 5 Mata 2022 mu masaha ya saa munani z’amanywa (14H00), nibwo mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura mu Mudugudu wa Kabaya mu Karere ka Musanze, uyu mubyeyi yakingiranye mu nzu umwana we, asiga amaboko ye ayazirikiye inyuma akoresheje imigozi.
Amakuru avuga ko yamuzizaga kumwiba 200Frw.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kuri Twitter rwemeje ko rwamaze guta muri yombi uyu mugore ndetse ko acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Cyuve mu Karere ka Musanze.
RIB yanditse iti ”Ukekwaho guhohotera uyu mwana yafashwe akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Cyuve mu Karere ka Musanze aho agiye gukurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.”
Amakuru UMUSEKE wari wahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura, Niyoyita Ally yari yavuze ko umwana yamukingiranye mu nzu yabanje kumuboha ariko aza gutabwa n’umuturanyi we.
Yagize ati “Umwana yavuze ko nyina yamushinjaga ko yamwibye amafaranga ariko umwana tumubajije atubwira ko nta mafaranga yigeze yiba. Ubwo rero yamusize mu nzu, amusiga ku kandoyi arangije arafunga.”
Umwana ngo ashatse kujya mu bwiherero nibwo yatabaje, umugabo wahingaga hafi y’urwo rugo ajya kureba urusaku ruvugira mu nzu, asanga urugi rukinze, afunguye asanga umwana aziritse.
Uyu mugore yari yarashakanye n’umugabo we mu buryo butemewe n’amategeko ndetse ngo bahoraga mu makimbirane, umugabo amushinja ubusambanyi n’ubusinzi.
- Advertisement -
Ubuyobozi bwaje gufata icyemezo cyo kubatandukanya maze umugabo ategekwa kujya gukodesha, umugore aba ari we usigara yita ku mwana mu gihe hari hategerejwe ko yuzuza imyaka irindwi ngo ahabwe se.
Umwana wari wabohewe amaboko inyuma yabanje kwitabwaho n’abaganga no guhumurizwa mbere y’uko ashyikirizwa se umubyara.
Musanze: Umugore arakekwaho kuboha amaboko umwana akamusiga mu nzu
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW