Benshi mu Banyarwanda baba bifuza kwiga heza ndetse no kongera ubumenyi bwo kubafasha ejo hazaza habo. Uko umuntu yongera ubumenyi, ni ko aba yiteganyiriza kuri ejo hazaza he. Imwe mu Migabane irimo Canada, Leta Zunze Ubumwe za América n’u Burayi, itanga ubumenyi bufasha abahiga ndetse bakahakura impamba yagutse mu bumenyi.
Ikigo United Scholars Center gifasha abifuza kujya kwiga no gukorera mu mahanga, kiri gufasha Abanyarwanda n’abandi bifuza kukigana ngo kibafashe kubona ibyangombwa byose bibafasha kwerekeza kuzana ubumenyi ku Migabane itandukanye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ismaël Niyomurinzi uyobora United Scholars Center, yavuze ko hari igikorwa kiri gutegurwa bari ku Kane tariki 16 Kamena, kizasobanurirwamo byinshi kuri aya mahirwe yo kujya kwiga mu mahanga.
Ati Abantu bakwiye kuva kuri ya mitekerereze ya cyera, aho kujya kwiga hanze byaharirwaga abana b’ibibikomerezwa n’abava mu miryango ikomeye. Ubu birashoboka kandi turi abatangabuhamya bo kubihamya.”
N’ubwo uyu muyobozi avuga ibi ariko, ntibikuraho ko hari bamwe bagiye bizezwa gufashwa kubona ibyangombwa byo kwiga mu mahanga ariko bikarangira icyizere kiraje amasinde.
Ku bafite impungenge z’uko United Scholars Center yaba idafite ubushobozi bwo kubafasha kujya mu bihugu bikomeye, Ismaël yavuze ko bakwiye gushyira umutima hamwe.
Ati:”Abantu bagomba kumenya ko twe tudatanga Visa. Twe tugushakira ibyangombwa by’ishuri. Nabura ikintu cyaguhesha amahirwe yo kubona Visa. Nta mafaranga y’Umunyarwanda dufata, keretse ayo kwiyandikisha n’utundi dukenerwa n’ishuri, ibyo birasanzwe kuko n’abiga hano iwacu bayatanga muri za Kaminuza.”
Uyu muyobozi yavuze ko ikigo kimaze imyaka irenga icumi muri uno mwuga, kikaba gikorera mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika ndetse ko muri iyi myaka yose bari muri uno mwuga, bamaze gufasha abarenga ibihumbi icumi kandi benshi muri bo ubu bakorera ibigo bya Leta n’ibyo mu nzego z’abikorera.
Henriette Ineza ushinzwe kwakira amadosiye y’abifuza kwiga mu mahanga biciye muri United Scholars Center, ahamya ko iki kigo gitanga n’ubujyanama kandi ku buntu.
- Advertisement -
Ati ”Hari impamvu nyinshi zatuma twizerwa. Ibikorwa byacu birivugira, hari n’abatugana ariko bikarangira tubabwiye ko ibyo bifuza bidashoboka bagataha. Hari nk’uza ashaka kwiga ibintu bitajyanye n’ibyo yize mbere, cyangwa bidahuye na degrée ye, icyo gihe tubanza kumuha ubujyanama, kenshi birangira abikunze, ariko hari n’abandi binangira bakagenda.”
Ku mugabane w’i Burayi, igihugu cya Éspagne ni cyo ubu kiri kugaragaramo amahirwe menshi yo gutanga ubumenyi. Iki gihugu gitanga amahirwe yo kwimenyereza [Stage] ariko abimenyereza hari icyo bahabwa kibafasha kubaho [bahemberwa stage].
Bimwe mu bigezweho muri siporo, ni ukwiga imiyoborere yayo [Sports management], cyane ko mu Rwanda hakiri bake bize uyu mwuga. Uretse ibi kandi, hari n’abifuza gukora itangazamakuru kandi batararyize.
Umuyobozi wa United Scholars Center, avuga ko ejo mu Ubumwe Grande Hotel, azaba ari umwanya mwiza wo gusobanurira abazaza muri iki gikorwa,
Ati:”Nzi neza ko hari benshi ma banyamakuru bakora umwuga wabo neza cyane ariko batarawize, muri Éspagne rero hari amahirwe yo kubona za Stages zishyura. Si abanyamakuru gusa, Stages ziraboneka mu byiciro byose by’ubuzima umuntu yakwifuza ndetse n’abakora ingendo shuri ubu birashoboka kuko kiriya ari igihugu cy’ubukerarugendo.”
Iki kigo gikorana na za Kaminuza 300 ku Isi. Abagera kuri 20 baherutse kubona ibyangombwa byo kujya kwiga ku mugabane w’i Burayi biciye muri United Scholars Center.
UMUSEKE.RW