MONUSCO yatangaje impamvu imwe rukumbi izatuma iva ku butaka bwa Congo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Intumwa za UN ziyobowe na Jean Pierre LaCroix zahuye n'abategetsi b'i Kinshasa

Kinshasa: Ku wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga, intumwa z’ingabo z’umuryango w’Abibumbye, ziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo zabonanye n’Abashingamategeko, barimo na Perezida wa Sena uherutse gukangurira abaturage kwigarambya bamagana MONUSCO.

Intumwa za UN ziyobowe na Jean Pierre LaCroix zahuye n’abategetsi b’i Kinshasa

Izi nktumwa zari ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UN ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, Jean-Pierre LaCroix, yari kumwe na Madamu Bintou Keita, Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa UN i Kinshasa, na Khassim Diagne Umuyobozi Mukuru wungirije wa MONUSCO.

LaCroix yajyanywe i Kinshasa no kuganira n’abayobozi ba Congo ku myigaragambyo yamagana MONUSCO imaze kugwamo abantu 30 barimo umusirikare n’abapolisi babiri ba MONUSCO.

Abigaragambya bakomeje gusaba MONUSCO guhambira ikava ku butaka bwabo, bayishinja ko mu myaka 23 ihamaze ntacyo yakoze mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu rugendo rwe, LaCroix yagiranye ibiganiro na ba Perezida b’Inteko, uw’Abadepite n’uwa Sena, Christophe Mboso na Bahati Lukwebo.

Baganiriye ku ngaruka imyigaragambyo yagize haba ku bayiguyemo n’ibintu byangijwe.

Umunyamabanga Mukuru wa UN wungirije ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, yabwiye abanyamakuru ko impamvu imwe gusa izatuma MONUSCO isoza ubutumwa bwayo muri Congo, iyo nta yindi ngo ni uko Leta izaba ifite ubushobozi bwo kogenzura igihugu cyose, amategeko yayo agakurikizwa.

Yagize ati “Ni ngombwa kubona amasomo mu byabaye, tugakomeza gukorera muri systeme y’Umuryango w’Abibumbye tugakorera mu bumwe, ni cyo cyavuye mu nama nagiranye n’abayobozi ba UN nahuye na bo, noneho twanavuganye n’abayobozi ba Congo kureba uburyo ibyabaye bibabaje bitakongera kuba, cyane gukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego.

Intego zacu cyane kuri MONUSCO ni ugufasha Leta ya Congo kugunzura ahantu hose itegeko ryayo rikubahirizwa, ni byo bizafasha MONUSCO kugenda, ariko turifuza ko ibyo bisabwa bigerwaho, Leta igagenzura ahantu hose mu buryo bwihuse, noneho tugaha umwanya izindi nzego mpuzamanga na zo zizanye ubufasha.”

- Advertisement -

Ubwo bufasha bwo ku rwego mpuzamahanga burimo ingabo z’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba ziyobowe na Kenya, zizoherezwa muri Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Ndetse hari ibiganiro by’amahoro byatangijwe na Perezida Uhuru Kenyatta byo gufasha Leta ya Congo kuganira n’imitwe yirwanya bakabona igisubizo cy’amakimbirane mu nzira y’amahoro.

Jean Pierre LaCroix yavuze ko ari ngombwa gushyira ibiganiro imbere cyane ibibera Nairobi no muri Angola “kuko ngo bigaragara ko ikibazo kiri muri Congo kiri ku rwego rw’Akarere iherereyemo.”

MONUSCO yabaye ikirungurira kuba Kongomani

Jean Pierre LaCroix, ari kumwe na Perezida wa Sena ya Congo Bahati Lukwebo na Madamu Keita Bintou intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa UN muri Congo

IVOMO: Radio Okapi

UMUSEKE.RW