CSP Vincent Habintwari yatowe nk’indashyikirwa muri Centrafrica

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Chief Superintendent of Police (CSP) Vincent B. Habintwari

Chief Superintendent of Police (CSP) Vincent B. Habintwari, Umuyobozi w’umutwe w’abapolisi b’u Rwanda (RWAPSU 1-7) bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) yatowe nk’umupolisi w’indashyikirwa.

Chief Superintendent of Police (CSP) Vincent B. Habintwari

CSP Habintwari ni umuyobozi w’umutwe w’abapolisi b’u Rwanda (RWAPSU) ugizwe n’abagera ku 140, ushinzwe kurinda abanyacyubahiro bo muri Repubulika ya Centrafrique, barimo abayobozi bakuru muri Guverinoma, ab’Umuryango w’Abibumbye bakorera muri iki gihugu ndetse na bimwe mu bikorwaremezo bikomeye mu gihugu.

Inkuru yasohotse tariki ya 14 Mata, ku kinyamakuru cya MINUSCA, (ECHO de la Police) igaragaza uko CSP Vincent B. Habintwari, ufite icyicaro i Bangui, ari umuyobozi w’abapolisi waranzwe n’imiyoborere myiza n’ubunyamwuga.

Umutwe w’abapolisi ayoboye ugaragaza ikinyabupfura n’ubushobozi bwo kubungabunga umutekano nk’uko bisabwa kuva wagera mu butumwa bw’amahoro.

Bashimangira ko Umutwe w’abapolisi ayoboye wagaragaje umunsi ku wundi, ubunararibonye n’ubunyamwuga mu kazi ushinzwe ko guherekeza, no gucungira umutekano abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique barimo; Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w’ubutabera ndetse no mu zindi nshingano.

Izindi nshingano uyu mutwe w’abapolisi ufite harimo no guherekeza abakozi b’umuryango w’abibumbye mu butumwa bw’akazi hanze y’umurwa Mukuru Bangui ndetse inshuro nyinshi, ugahamagarirwa ibikorwa byo gucungira umutekano amatsinda y’intumwa zisura igihugu.

Umutwe RWAPSU kandi wagaragaje ubwitange n’ubunyamwuga mu bikorwa bijyanye no guherekeza no gucungira umutekano Intumwa zitandukanye ubwo zari mu butumwa bw’akazi bwo gusura ibikorwa by’Umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique.

Aho batanga urugero rw’Itsinda ry’intumwa ryari rigamije kugenzura uburyo bw’mikorere ya Minusca (PAET) ndetse n’Umujyanama Mukuru wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye bose bari baturutse ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’abibumbye, i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uyu mutwe kandi ushimirwa kuba waritabiriye ibikorwa byinshi byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ba Centrafrique birimo no gusuzuma indwara, gutanga imiti y’ubuntu ku baturage batishoboye ndetse no gutanga amaraso ku bushake.

- Advertisement -

Ivomo: RNP

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW