Gicumbi FC yisubije umwanya wa mbere

Nyuma yo gutsinda Gorilla FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa Munani wa Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League], Gicumbi FC yongeye gufata umwanya wa mbere itaherukaga.

Imikino y’umunsi wa Munani wa BK Pro League, yakomezaga ku wa 4 Ugushyingo 2026 ku bibuga bitandukanye. Kuri Kigali Pelé Stadium iherereye i Nyamirambo, habereye imikino ibiri.

Uwabaye Saa Cyenda z’amanywa, warangiye Gicumbi FC itsinze Gorilla FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Tuyisenge Jean Merveil ku munota wa 22, bituma iminota 90 irangira amanota yuzuye atashye mu Karere ka Gicumbi.

Iyi ntsinzi y’abanya-Gicumbi, yabahesheje kongera gufata umwanya wa mbere n’amanota 13 mu mikino irindwi iyi kipe imaze gukina. Ni umwanya yari yaratakaje nyamara ubwo Shampiyona y’uyu mwaka yatangiraga, ni yo yari iyiyoboye.

Undi mukino wabereye kuri iyi Stade, warangiye Al-Hilal SC igabanye amanota na Rayon Sports nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Imikino yindi y’umunsi wa Munani wa Shampiyona, irakomeza kuri uyu munsi aho Sunrise FC iza kwakira Al-Merriekh SC Saa Cyenda z’amanywa mu gihe Marine FC iza kuba yakiriye Police FC kuri Stade Umuganda.

Indi mikino y’ibirarane iteganyijwe kuzakinwa ku wa 7 Ugushyingo 2026 aho Bugesera FC izakira Al-Hilal SC mu gihe ku wa 8 Ugushyingo 2026, Al-Merriekh SC izaba yakiriye Étoile de l’Est FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Tuyisenge Jean Merveil yatumye Gicumbi FC yisubiza umwanya wa mbere

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *