Ku munsi w’ejo tariki ya 11 Nyakanga 2023, ahantu hatatu (3) hatandukanye mu mujyi wa Kigali, hibasiwe n’inkongi y’umuriro, hanangirika ibintu bitandukanye, ibintu bitameneyerewe ku batuye uyu mujyi.
Aho harimo mu gakiriro ko mu Izindiro, ku gice cy’umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, ahakorera ikinyamakuru Imvaho nshya I Gikondo mu karere ka Kicukiro, n’ahazwi nko ku magaraje mu Gatsata.
Umuvugizi wa Polisi,CP John Bosco Kabera yabwiye RBA ko kuba ahantu hatatu haba inkongi umunsi umwe nta mpungenge kuko polisi y’igihugu yatabariye ku gihe.
CP Kabera yagize ati “Ubundi abantu bamenyereye yuko umuriro bawifashisha mu gucana ariko bakwiye kumenya yuko ushobora kuba wanateza n’ikibazo,ugatwika ibyo bawukoreshamo,ukaba wanatwara ndetse n’ubuzima bw’abantu.”
Akomeza agira ati “Inkongi y’umuriro rero yabaye ahantu hatatu mu mujyi wa Kigali. Impanuka zabaye ariko aho zibereye, bahamagaye polisi iratabara,hari ibyangiritse ariko ibindi bishobora kurokoka.”
Avuga icyo iperereza ry’ibanze rigaragaza yagize ati “ Hariya mu bice bya Kimironko Zindiro, byagaragaye ko inkongi y’umuriro yaturutse mu nsinga z’amashanyarazi,mu Gatsata mu magaraje inkongi yaturutse mu byo bakoraga mu matsinga y’imodoka ndetse na hariya ku Mvaho, inkongi y’umuriro yaturutse muri za sisiteme z’umuriro, za purize.”
CP Kabera yasabye abantu kwitwararika birinda ikintu cyose cyatera inkongi, asaba abantu gufatira ubwishingizi imitungo yabo.
Ati “Icyo twakongeraho abantu bagomba kumenya ko umuriro ushobora gutera ibibazo.Abafite aho bakorera, ibyo bakora, bagomba kubishyira mu bwishingizi.Icya kabiri ni ukugira ibikoresho by’ibanze bishobora kurwanya inkongi mu gihe bari guhamagara polisi, ku buryo iza ikagira ibyo iramira byinshi.
Icya gatatu ni uko muri ibi bihe by’izuba abantu bagomba kumenya ko iyo habaye inkongi y’umuriro, iyo habaye akantu gato, inkongi y’umuriro ishobora gufata mu buryo bwihuse, ikihuta, ku buryo yakwangiza ibintu byinshi bagomba kwitonda.
- Advertisement -
CP Kabera avuga ko hari ibintu byangiritse,atanga urugero ku gakiriro ka Zindiro aho ibyangiritse bifite agaciro gashobora kugera kuri miliyoni 200frw.
Mu Gatsata imodoka zangiritse ba nyirabyo bavuga ko byari bifite agaciro ka miliyoni 30frw. Ni mu gihe ku Mvaho ibyangiritse bishobora kuba bifite agaciro ka miliyoni 5frw. Byose ibyangiritse bifite agaciro ka miliyoni 235frw.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW