Abagore bari mu nzego zifata ibyemezo bahishuye ibanga ryabafashije gutinyuka

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Muri iyi nteko rusange hatowe Komite Nshya izayobora Urunana rw'abagore.

Bamwe mu bagore bari mu nzego zitandukanye z’Ubuyobozi, babwiye bagenzi babo icyatumye batinyuka kujya muri iyo myanya.

Ubu bunararibonye babusangije bagenzi babo mu nteko rusange ya gatatu y’abagize Urunana rw’abagore zitandukanye, yabereye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Umukozi ushinzwe gahunda yo gufasha abaturage kwikura mu bukene muri iyi Ntara y’Amajyepfo, Uwibambe Consolée, avuga ko iyo umugore ahawe inshingano nshya zimutera impungenge agatekereza ko atazazisohoza.

Avuga ko muri izo nshingano nshya umugore aba yahawe ziza zisanga hari izindi asanganywe zo kwita ku muryango urimo umugabo n’abana akwiriye kwitaho umunsi ku munsi.

Ati “Nta gikomeye kirimo nkuko bamwe bajya babitekereza kuko abo mukorana abo mu bana mu rugo nibo muganira mukanoza inshingano mufatanije.”

Uwibambe avuga ko yabanje mu nzego z’Ibanze ari umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kayonza asoza manda ibiri nta kibazo afite akavuga ko byose byaterwaga no kujya inama  agahitamo akazi akurikije akihutirwa kurusha akandi.

Yavuze ko hari abananirwa guhuza izo nshingano zombi noneho bigaca intege abakiri bato kujya muri iyo myanya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, Nzamukosha Clémentine, avuga ko nta kintu cyigeze kumubera imbogamizi mu kazi kubera ko ari umugore.

Ati “Abagore bakiri batoya ndabasaba gutinyuka bapiganirwe imyanya ya Politiki ndetse ni iya Tekiniki kimwe na basaza babo.”

- Advertisement -

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) Habimana Dominique, Urunana rw’abagore rwashyiriweho kugira ngo bajye bungurana inama basangize bagenzi babo ibyo barushanya.

Ati “Mu myanya Teliniki haracyari icyuho, umubare w’abagore ni mukeya.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée wari Umushyitsi mukuru muri iyi nteko, avuga ko n’abagore bari mu buyobozi babugiyemo babitewe n’Ubuyobozi bwiza uRwanda rufite ubu.

Ati “Hari bamwe mu bagore batinya kujya mu myanya y’ubuyobozi kuko ababurimo bagomba gusohoza neza inshingano zabo bigatinyura bagenzi babo bacyitinya.”

Muri iyi Nteko Rusange, Minisitiri Uwimana yasabye inzego nshya zatorewe kuyobora urunana gukora ibishoka bakavana mu bukene Imiryango ifite ubushobozi bucye, bagakemura n’amakimbirane agaragara kuri bamwe mu baturage kugira ngo Umuryango ubeho neza kandi utekanye.

Umukozi ushinzwe gahunda yo kuvana abaturage mu bukene mu Ntara y’Amajyepfo Uwibambe Consolée avuga ko iyo umugore ahawe inshingano nshya atagombye gutekereza ko zizamunanira
Bamwe mu Bayobozi b’Uturere bagize Urunana rw’abagore
Umunyamabanga Mukuru wa RALGA Habimana Dominique avuga ko Urunana rw’abagore rwashyiriweho kugira ngo bajye bungurana inama
Gitifu w’Umurenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe Nzamukosha Clémentine avuga ko nta mbogamizi zidasanzwe yigeze ahura nazo agihabwa izi nshingano
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée avuga ko nta mugore wagombye kwitinya ngo yumve ko inshingano yahawe zigoye

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga