Abayobora amahuriro yo guhanga udushya bari gutyaza ubumenyi

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Abahuguwe baturutse hirya no hino

Abayobora amahuriro yo guhanga udushya mu bigo birimo za Kaminuza, amashuri makuru y’imyuga n’abandi baturuka mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba bateraniye i Kigali mu mahugurwa basangira ubumenyi buzatuma bakomeza guteza imbere gahunda yo guhanga udushya mu bihugu byabo.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa za Kaminuza zo muri Afurika y’Uburasirazuba zigize umuryango witwa Inter-University Council for East Africa( IUCEA), Ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere mpuzamahanga +GIZ) n’umushinga E4Impact.

Ishimwe Nkusi Claudine, ukora muri Rwanda Polytechnic Ishami rya Tumba, avuga ko amahungurwa bazahabwa agiye gutuma bafasha abanyeshuri.

Ati “Aya mahugurwa ibintu azamfasha harimo kumenya gucunga udushya, gufasha abana bacu kurinda umutungo wabo mu by’ubwenge, guhanga udushya dutandukanye twigiye ku byo abandi bakora neza.”

Niyomubyeyi Jean Bosco wo mu Kigo cya Masaka Business Incubation Center gifasha ba rwiyemezamirimo bato, gukuza imishinga yabo kugira ngo bingere imibare y’urubyiruko rubona akazi, yagarutse ku mpamvu bitabiriye amahugurwa.

Ati “ Twaje mu mahugurwa yo guhanga udushya bishingiye ku ikoranabuhanga, tugateza imbere imishinga bikozwe mu buryo bwa inovasiyo. Biragaragara ko ari ubumenyi mu bijyanye no kongera kuzamura guhanga udushya mu byo guhanga imishinga, bikanoza uburyo ba rwiyemezamirimo bakoramo.”

Shyaka Gilbert wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’ Ubucuruzi n’Ubukungu ( College of Business and Economics), akaba ari no gukora ubushakashatsi bujyanye n’uko guhanga udushya byakorwa haherewe ku makuru, yavuze ko amahugurwa bahawe azabafasha cyane mu kumenya gucunga umutungo mu by’ubwenge ndetse n’uburyo byabyazwa umusaruro.

Ati “Isoko ry’umurimo rifite uko rimeze n’ibyo twigisha bifite aho bihurira n’isoko ry’umurimo. Ariko nshobora kuba ngiye gukora akazi ko gukoropa kandi narize ‘engineering’. Aho rero ugiye kubihuza byaba ikibazo.”

Yongeraho ti “Ni ibintu muri rusange abantu bwakiriye kwigaho. Hari uruhurirane rw’ibintu abantu baba bakwiriye kwiga.”

- Advertisement -

Patience Abraham, waturutse muri Tanzania avuga ko ari bamwe mu bateguye aya mahungurwa ko kandi bakorana n’ibindi bihugu birindwi byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Yasobanuye impamvu bakoranye na za Kaminuza cyane kurusha ibindi bigo.

Ati “Twahisemo gukorana na za Kaminuza kuko ari ahantu haba abantu benshi baba bafite imishinga yo guhanga udushya nk’ibikorwa kandi bakeneye ubufahsa kugira ngo utwo dushya twabo tujye ku isoko.”

Kwizera Uwimana Josue, Wungirije Umuyobozi Mukuru mu Kigo E4 Impact Foundation Rwanda, yavuze ko aya mahugurwa bayateguriye abayobozi b’amahuriro y’ikoranabuhanga no guhanga udushya (Incubation Hubs).

Ati “Impamvu twayateguye ni ukugira ngo abo muri Afurika y’Uburasirazuba babone amahugurwa ahagije yo gusanisha ubumenyi duhuriyeho muri Afurika y’Uburasirazuba n’ubugezweho mu Rwanda mu cyerekezo cy’ikoranabuhanga.”

Asobanura ko bizeye ko aya mahungurwa azasiba icyuho kiri mu ikoranabuhanga mu guhanga udushya.

Ati “Umusaruro twiteze icya mbere ni ukumenyana kw’abantu no gusangira ubumenyi bugiye butandukanye.”

Abantu 114 barimo abayobora amashami yo Guhanga udushya muri za Kaminuza mu bihugu birindwi byo muri Afurika y’Uburasirazuba birimo Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Kenya, Rwanda, Sudani y’Epfo,Tanzania na Uganda, nibo bazahugurwa mu gihe cy’iminsi itanu.

Aba nabo nibasubira iwabo bazahugura bagenzi babo uburyo bwo guteza imbere guhanga udushya bijyanye n’ikoranabuhanga.

Abahuguwe baturutse hirya no hino

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *