Abantu babiri byemejwe ko banduye icyorezo cya cholera, batatu bandi biracyekwa ko na bo banduye nk’uko ubuyobozi bwa Gereza ya Munzenze, mu mujyi wa Goma bubyemeza.
Ku wa Gatandatu ubuyobozi bw’iriya gereza bwemeje ko yugarijwe n’icyorezo cya cholera.
Amakuru yabanje kuvugwa n’abaturage nyuma yemezwa n’Umuyobozi wa gereza avuga ko iyi ndwara irimo guterwa n’umwanda.
Umuyobozi wa gereza yavuze ko abarwayi bari kwitabwaho ku ivuriro rya gereza, kandi ko ubuyobozi buri guhangana n’icyorezo ndetse bufite uburyo buhagije bwo guhangana na cyo.
Radio Okapi ivuga ko Umuyobozi wa gereza ya Munzenze yavuze ko hafashwe ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo harimo gutera imiti muri gereza babifashijwemo n’urwego rw’ubuzima muri Komine ya Karisimbi.
Yavuze ko ari ingorabahizi kugira icyo bakora ku myanda iri muri gereza.
Avuga ko ahantu hose hajugunywa imyanda huzuye, ndetse n’ubwiherero bukaba bwaruzuye.
Yasabye ubuyobozi bw’umujyi wa Goma kugira icyo bukora mu gukemura ikibazo cy’imyanda imaze igihe yaruzuriranye.
Gereza ya Munzenze yagenewe kwakira abantu 350, ubu icumbikiye abagera ku 4,600.
- Advertisement -
Hari abibaza ko iyi ndwara ishobora gukwirakwira mu mujyi bitewe n’uko abafite ababo bafunzwe bakomeza kujya kubasura.
Umujyi wa Goma uri mu burasirazuba bwa Congo, wegeranye na Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Indwara ya cholera iri mu ziterwa n’umwanda, uyurwaye akunda kugira impiswi.
Muri Congo kandi muri Teritwari ya Kasongo-Lunda mu Ntara ya Kwango hamaze imisni havugwa indwara itaramenyekana imaze guhitana abantu 130.
UMUSEKE.RW