Umuganga waburiwe irengero habonetse umurambo we

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

GAKENKE: Nyagatare Jean Marie Vianney, w’imyaka 56 y’amavuko, wari atuye mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, akaba yari umuganga, nyuma y’iminsi aburiwe irengero, umurambo we watoraguwe mu musarani uri mu mufuka.

Ibura rya Nyagatare ryumvikanye mu cyumweru gishize, ku mugoroba wo kuwa Kane, aho bivugwa ko yari afite amafaranga yari yishyuwe n’uwari uyamurimo.

Amakuru avuga ko mbere yo gutaha, yabanje guca ku biraro bye aho yororeraga inka ze, kuva ubwo abo mu muryango we ntibongeye kumubona.

Nyuma yo kumubura, yatangiye gushakishwa ku bufatanye bw’umuryango we n’inzego z’ubuyobozi.

Ku wa Gatandatu tariki 01 Gashyantare 2025, basanze imyenda yari yambaye iri mu nzu yari ku biraro umushumba we yabagamo, witwa Hafashimana Albert.

Mu gukomeza gushakisha, umurambo we wasanzwe mu musarani uri mu mufuka, urunzeho amabuye.

Umurambo wa Nyagatare Jean Marie Vianney basanze uziritse amaguru n’amaboko, kandi ufite ibikomere.

Bikekwa ko yanizwe n’uwari umushumba we, kugeza ubu utaraboneka, bikekwa ko yatorokanye na telefone ya nyakwigendera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yabwiye UMUSEKE ko hagikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane ababyihishe inyuma.

- Advertisement -

Yagize ati: ‘Nibyo, kugeza ubu hari gukorwa iperereza no gushakisha abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.’

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Ruli kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kumushyingura.

 

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *