Minisitiri w’Intebe yahamije ko u Rwanda rutazatezuka ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Dr Nsengiyumva avuga ko kurwanya Jenoside ari inshingano za buri Munyarwanda

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yavuze ko kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside ari inshingano u Rwanda rudateze gutezukaho.

Iri jambo Dr Nsengiyumva yarivuze amaze kumva ubuhamya bw’abantu babiri barokokeye mu Ngororero, barimo Manirarora Annoncée wavuze mu Izina rya IBUKA.

Manirarora Annoncée mu buhamya bwe avuga ko Abatutsi 8000 bari bahungiye mu Ngoro ya MRND mu Ngororero, bazi ko Leta ibakiza Interahamwe zabarashe zibonye ko badapfuye bose babamenaho Lisansi barabatwika.

Yavuze ko bafashe abana babahamba babashyira mu cyobo rusange babona.

Ati: ”Na n’ubu aha mu Ngororero haracyari Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko Taliki 07/04/2026 hatangizwa Icyunamo cy’iminsi 7 Inka z’Umubyeyi warokotse Jenoside baraye bazibye.”

Kuri iyo Taliki kandi umuturage ngo yabwiye abo bari kumwe ngo: abibuka baribuka iki?

Yavuze ko abari bategetsi bo ku ngoma ya Habyarimana barimo Dr Mugesera Léon, Gatumba Pascal se wa Ingabire Victoire, Karasira Léonard, na Mudacumura Sylvèstre basize babibye Ingengabitekerezo mu batuye mu Ngororero, ikaba ikigaragara kuri bamwe muri abo baturage.

Ati: ”Abagifite ababo muri FDLR babashishikarize gutaha mu Rwanda.”

Yashimiye Inkotanyi n’Umugaba mukuru wazo Perezida wa Repubulika wahagaritse Jenoside ubu uRwanda rukaba rutekanye.

Manirarora Annoncée avuga ko muri Ngororero habereye ubwicanyi ndengakamerw

Rurangwa Appolinaire wari ufite imyaka 10 y’amavuko mu gihe cya Jenoside yabwiye abari aho  ko abavuga ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana Juvénal babeshya kuko na mbere yaho abatutsi benshi mu Ngororero bishwe abandi baratwikirwa akavuga ko icyo gihe nta ndege ya Habyarimana yari yahanuwe.

Ati: ”Jye nari kumwe n’ababyeyi banjye muri iyi Ngoro ya MRND, nabonye batangiye gutwika abari bahungiye muri iyi Ngoro nyura mu mwotsi w’Umukara ndahunga.”

Gusa nubwo yiciwe ababyeyi na benewabo, ahora yibuka ijambo Inkotanyi zababwiye bahuye ngo: “Muhumure ntabwo mugipfuye, iri jambo rimurutira zahabu agaciro.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yavuze ko kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ingaruka zayo ari inshingano Ubuyobozi budateze gutezukaho, kuko uRwanda rwagize ibyago byo kugira Ubutegetsi bubi bwagize uruhare mu gusenya Ubumwe bw’abanyarwanda bwimika urwango,irondakoko n’amacakubiri mu baturage.

Yavuze ko abakuru bibuka ijambo rya Dr Mugesera Léon yavugiye ku Kabaya asaba abahutu kwica abatutsi bakabajugunya muri Nyabarongo kugira ngo basubire iwabo muri Abisiniya.

Ati: ”Muribuka Padiri Seromba Athanase wiciye abatutsi 2000 muri Kiliziya y’iNyange? Gusa turashimira abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya bashingiye ku moko, bamwe bakahasiga ubuzima aba babaye Intwari turabashimira.”

Yashimangiye ko kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside atari umuhango ahubwo ari igihango buri munyarwanda afitanye nabo kandi ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Dr Nsengiyumva  yavuze ko iki Cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka, bikwiriye kuba isomo ryo gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside bakareka kwirara kuko hari abatifuriza uRwanda ineza bari muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo.

Minisitiri Dr Nsengiyumva avuga ko ubushakashatsi MINUBUMWE yakoze muri uyu mwaka ushize wa 2025, bwerekana ko Akarere ka Ngororero kaza ku mwanya wa 25 bugaragaza igipimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa.

Rurangwa yagarutse ku kuntu Abatutsi bahizwe anahinyuza abavuga ko bishwe nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana
Abaturage basabwe guhangana no kwamagana abakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside
Dr Nsengiyumva avuga ko kurwanya Jenoside ari inshingano za buri Munyarwanda
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yanenze ubutegetsi bwikoze mu nda bukica inzirakarengane

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW i Ngororero

Share This Article