Uwatsinzwe amatora muri Benin yemeye ibyayavuyemo ashimira uwatsinze

Paul Hounkpè (IBUMOSO) yemeye ko yatsinzwe na Romuald Wadagni (IBURYO)

Umugabo utavuga rumwe n’uwatsinze amatora ya Perezida muri Bénin, Paul Hounkpè yemeye ko yatsinzwe na Romuald Wadagni.

Ni kimwe mu bikorwa mbonekarimwe muri politiki ya Africa, aho uwatsinzwe amatora yemera ibyavuyemo adasijije imigeri, ngo avuge ko yibwe cyangwa na we yatsinze akenshi bigakurikirwa n’imvururu n’imanza z’urudaca mu nkiko.

Paul Hounkpè ku wa Mbere yemeye ko yatsinzwe amatora yabaye ku Cyumweru muri Bénin.

Yari ahanganye n’umukandida umwe ushyigikiwe n’amashyaka menshi, Romuald Wadagni, wanahabwaga amahirwe mu matora.

Mu kwemera ko yatsinzwe yifurije ibyiza uyu bari bahanganye. Uku kwemera ko yatsinzwe binabanjirije itangazwa rya nyuma ry’amajwi yose y’ibyavuye mu matora.

Yagize ati “Biragaragara ko hagenda hazamo ikinyuranyo kinini, bihengamira kuri Romuald Wadagni.” Ati “Mfashe iki cyemezo nk’inshingano, muri iki gikorwa nkurikije uko mbona imibare ya mbere.”

Ayo ni amagambo Paul Hounkpè yiyandikiye ubwe mu itangazo.

Romuald Wadagni wari Minisitiri w’Imari muri Leta ya Patrice Talon, ni we wahundagajweho amajwi hafi ya yose n’abaturage mu matora yabaye mu mutuzo.

Yagize amajwi 94% mu majwi agera kuri 90% amaze kubarurwa, arahagije kugira ngo umuntu abe yamaze gutsinda bidasubirwaho.

Wadagni, w’imyaka 49 yahabwaga amahirwe menshi akaba ari umushywa wa Perezida ucyuye igihe wasoje manda ze ebyiri agaharira abandi, ariko agasiga aberetse ati “muzashyigikire uyu.”

Imiryango itandukanye harimo na Cédéao yashimye uko amatora yagenze.

Patrice Talon wayoboraga Benin arekuye ubutegetsi nyuma yo gusoza manda ze 2

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *