Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) irakira abimukira 30 baturuka mu bihugu bitandukanye nyuma yo kwirukanwa na Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Abakirwa i Kinshasa abenshi ni abo mu bihugu bya Chile, Colombia, Guatemala na Peru, babaga muri Amerika nta byangombwa bafite.
Ibiro Ntaramakuru Reuters byatangaje ko amakuru byakuye mu bategetsi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari uko abo bimukira bazagera i Kinshasa ku wa Gatanu tariki ya 17 Mata, 2026.
Kwakirwa kwabo bishingiye ku masezerano yasinywe hagati ya Leta zunze Ubumwe za Amerika na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku ya 5 Mata 2026, avuga ko Congo izakira abimukira birukanywe ku butaka bwa Amerika.
Aya masezerano kandi Amerika iyafitanye n’ibindi bihugu bya Afurika birimo u Rwanda, Ghana na Eswatini.
Abaza muri ibyo bihugu bahaba mu gihe bagishakisha ibyangombwa byo kubatuza muri Amerika byemewe n’amategeko, cyangwa kubashakira igihugu kindi cyabakira.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
