Umuyobozi w’ishuri wungirije bikekwa ko “yaburiwe irengero”

Mu karere ka Nyanza ni mu ibara ritukura cyane

Nyanza: Uwari umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo (DOS) ku kigo giherereye mu murenge wa Busasamana,  bikekwa ko yaburiwe irengero.

Uriya wari umuyobozi w’ishuri wungirije yakoraga mu ishuri riherereye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Bikekwa ko yaregwaga ko yambuye abaturage amafaranga arenga miliyoni icumi y’u Rwanda.

Gusa si we wenyine kuko umugore we na we yaregwaga kwambura abaturage amafaranga arenga miliyoni 140 Frw.

Abambuwe bagiye gutanga ikirego barega umugabo n’umugore, bikimenyekana umugore yahise atoroka inzego z’ubutabera zagiye kumufata ziramubura, cyakora bata muri yombi umugabo we afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

RIB yatunganyije dosiye iyishyikiriza Ubushinjacyaha, maze uyu mugabo wari ufite inshingano za DOS akaba yitwa Clement, we n’umunyamategeko we Me Célèstin NSHIMIYIMANA bajya imbere y’ubushinjacyaha bemera icyaha, ariko bagasaba ubuhuza (mediation).

Umushinjacyaha yaje gafungura by’agateganyo uriya DOS, amusaba kujya yitaba umushinjacyaha ufite dosiye ye rimwe mu kwezi, ndetse amusaba kutarenga imbibi z’akarere ka Nyanza.

Uriya DOS witwa Clement agifungurwa yahise yemerera abamuregaga guteza cyamunara bimwe mu byacuruzwaga n’umugore we, na we asezera akazi nk’uko Padiri Egide Niyomugabo uyobora ishuri yakoragaho yabitangarije UMUSEKE, ko uriya mukozi yamaze gusezera akazi ku mpamvu yise ize bwite.

Amakuru aturuka kuri bamwe mu bakoranaga na we, ndetse na bamwe mu bo bikekwa ko yambuye avuga ko uriya DOS witwa Clement atakiri mu gihugu imbere, ahubwo yatorotse ajya hanze y’u Rwanda.

UMUSEKE.RW

Share This Article