Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026, Abanyarwanda n’Isi muri rusange , baratangira kureba kuri Netflix Filimi mbarankuru igaruka ku kubungabunga ingagi mu gace k’Ibirunga zibarizwa mu misozi y’u Rwanda.
Iyi filimi yakozwe na Silverback Films ifatanyije na Appian Way Productions (ikigo cy’umukinnyi wa filimi Leonardo DiCaprio), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), hamwe n’ikigo Dian Fossey Gorilla Fund.
Iyi filimi ndende yitwa ‘A Gorilla Story: Told by David Attenborough’ igaragaza mu buryo burambuye imyifatire y’ingagi, imibereho yazo, n’inkomoko yazo binyuze mu muryango w’ingagi witwa uwa Pablo.
Ni inkuru ivugwa nyuma yaho Told by David Attenborough’ asuye izi ngagi zo mu Rwanda no kuba inshuti na zo, urugendo rwatangiye kuva mu 1976 .
Irène Murerwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, yagize ati “Mu myaka makumyabiri ishize, u Rwanda rwashyize imbere uburyo bwo kubungabunga no kongera umubare w’ingagi binyuze mu bufatanye n’abaturage, iterambere rirambye, n’ishoramari ry’igihe kirekire. Iyi filimi mbarankuru iduhaye amahirwe yo gusangiza isi iyo nkuru.”
Usibye kugaragaza ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, ikorwa rya filimi ryagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu gukoresha serivisi z’imbere mu gihugu nko gucumbika, gutwara abantu, n’ubuyobozi mu bukerarugendo.
Biteganyijwe ko kuva ku wa 21 Mata 2026, i Londre mu Bwongereza, hazaba umuhango wo kwerekana iyi filimi mu nzu y’imyidagaduro, uzahuza abafatanyabikorwa batandukanye.
Netflix ni Ikigo cy’Abanyamerika cyerekana amashusho atandukanye arimo filime mbarankuru binyuze kuri internet. Irebwa mu bihugu 190 hirya no hino ku Isi, aho ifite abakiliya basaga miliyoni 182.
Leonardo DiCaprio yamamaye muri filime yamenyekanye nka ‘Titanic’. Yigeze kwegukana Academy Award bitewe na Filime ‘The Relevant’. Yakoze filime zitandukanye nka “Robin Hood” na “Richard Jewell”. Mu 2016 akora filime mbarankuru yitwa “The Ivory Game” ivuga ku Nzovu zo muri Afurika.


UMUSEKE.RW
