FERWAFA yijeje ikipe y’abangavu gukomeza kuyishyigikira

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice, yijeje abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 17, gukomeza kubashyigikira bakazajya bitabira amarushanwa menshi.

Ubwo umukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cy’abangavu batarengeje imyaka 17, wari urangiye Zambia itsinze u Rwanda ibitego 2-0, Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yagiye mu rwambariro kuganira n’abangavu b’u Rwanda.

Uyu muyobozi yafashe ijambo, maze yizeza abakinnyi b’Amavubi y’Abangavu (U17) ko bazakomeza gushyigikirwa, cyane ko yari ku nshuro ya mbere bitabiriye amarushanwa mpuzamahanga.

Shema kandi yanabasabye gukomeza gukinana ubwitange nk’ubwo bagaragaje ku wa 17 Mata 2026 n’ubwo batsinzwe ndetse abasaba gukomeza gushyiramo n’imbaraga bagaragaje, by’umwihariko mu mukino wo kwishyura.

Mu byo uyu muyobozi yabwiye aba bana, ni uko umwaka utaha yabijeje ko bagomba kuzashyirwa hamwe, bakiga hamwe ndetse bagakomeza gukurikiranwa bari hamwe kandi bafashwa buri kimwe.

Yabijeje ko bazakomeza gushakirwa amarushanwa kugira ngo barusheho kumenyera, batinyuke ubundi nabo bazahangane ku rwego mpuzamahanga.

Shema uyobora FERWAFA yashimye urwego aba bana bagaragaje
Ubwo yari amaze kubashimira anababwira ko bazakomeza gushyigikirwa, Shema yishimanye nabo
Yanarebye umukino
Ni ikipe ifite abana bafite nka Shallon [10] n’abandi
Aba bangavu bijejwe gukomeza gushyigikirwa bagashakirwa amarushanwa menshi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *