Kamonyi: Uwarokotse yerekanye ifoto y’uwanze kwica Abatutsi

Nsengiyumva Emmanuel yeretse abaje kwibuka ifoto y’uwanze kwica abatutsi.

Nsengiyumva Emmanuel umwe mu barokokeye i Rukoma yeretse abaje kwibuka ifoto y’uwanze kwica Abatutsi waje gupfa nyuma ya Jenoside.

Yayerekanye ubwo hibukwaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, 1994.

Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, wabereye ku musozi witwa Cyatenga, ahari ibirombe byacukurwagamo amabuye y’agaciro Interahamwe zaroshyemo Abatutsi.

Mu buhamya bwe, Nsengiyumva Emmanuel avuga ko uwitwa Nkiranije bahimbaga Sonariyeri wari Umuhutu icyo gihe, abenshi bafataga nk’igihararumbo, bamuhaye Abatutsi ngo abice akoresheje umuhoro cyangwa ubuhiri arabyanga.

Ati: ”Uyu mugabo bamufataga nk’igihararumbo kuko bamuhaga imbwa zananiranye ngo azice, bakibwira ko nibamuha Abatutsi nta n’umwe uzarokoka.”

Akomeza avuga ko hari uwo bamuhaye amujyana hirya y’aho abo bicanyi bari bari, maze ahamugejeje aramubwira ati: Ndajya nkubita ubuhiri hasi maze utake bagire ngo nakwishe.”

Nsengiyumva avuga ko Abatutsi benshi ari uko yabagenje ahubwo ahitamo kubacikisha.

Yongeyeho ati: ”Abamubazaga impamvu atica Abatutsi yabasubizaga ati: ”Mumpamagara kwica za mbwa zanyu ni nde wamfashije?”

Yavuze ko yanze ko Nkiranije Sonariyeri ashobora gupfa nta foto ye asigaranye nk’urwibutso, akaba ari yo mpamvu uyu munsi yaje kuyereka abayobozi n’abaturage baje Kwibuka Abatutsi bajugunywe mu cyobo kugira ngo abatari bamuzi bamumenye.

Nsengiyumva yasoje ashimira Inkotanyi n’Umugaba Mukuru wazo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Depite Uwamahoro Priscah avuga ko uyu munsi bishimira aho igihugu kigeze kiyubaka, kandi ko u Rwanda rwahisemo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge kuko n’ubushakashatsi bwerekana ko ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bugeze ku gipimo cya 95,3%, naho 97% by’Abanyarwanda bishimira ubunyarwanda kurusha ibindi byose.

Ati: ”Ibi ni ibimenyetso by’uko amahitamo yacu ariyo atugejeje aho tugeze.”

Mu bandi batanze ubuhamya bagarutse ku bugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi i Rukoma yakoranywe, bavuga ko ku isonga hari uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Taba, Akayezu Jean Paul wahamwe n’icyaha cya Jenoside no gufata ku ngufu abagore mu Rukiko Mpanabyaha Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania.

Hanavuzwe na benshi mu bagize uruhare rukomeye mu kwicisha Abatutsi bari batuye muri iyi Komini.

Nsengiyumva Emmanuel avuga ko yaroshywe mu cyobo avamo ari muzima

Depite Uwamahoro Priscah avuga ko aho uRwanda rugeze hashimishije kandi ko babikesha Ubuyobozi bwiza.
Ahari ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside niho hari icyobo abatutsi baroshywemo.
Umuhango wo Kwibuka wabereye ku musozi witwa Cyatenga mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Remera Umurenge wa Rukoma.
Abari bitabiriye Umuhango wo Kwibuka bafashe Umunota wo kwibuka abatutsi bazize Jenoside.
Bamwe mu Gitifu b’Imirenge yo mu Karere ka Kamonyi bashyira indabyo ahiciwe umubare munini w’abatutsi.
Nsengiyumva Emmanuel yeretse abaje kwibuka ifoto y’uwanze kwica abatutsi.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RWi Kamonyi

Share This Article