Amerika yashimuse ubwato bwa Iran

Amerika yasohoye amashusho yerekana uko yigaruriye ubwato bwa Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingabo z’icyo gihugu zafashe ubwato butwara imizigo bwa Iran, nyuma y’uko burenze imbibi zashyizweho n’Ingabo za Amerika mu nyanja hafi y’inzira ya Hormuz.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Truth Social ku Cyumweru, Perezida Trump yavuze ko ubwo bwato bwitwa Touska bwari bwaburiwe n’ubwato bw’intambara bwa Amerika buri mu kigobe cya Oman, ngo  buhagarare, ariko ko abari baburimo banze kumvira.

Uyu mutegetsi yogeyeho ko Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi zakoreseheje uburyo bwose bwo guhagarika moteri y’ubwo bwato ko ndetse ubu zabwigaruriye ziri gusuzuma ibyo bwari butwaye n’abari baburimo.

Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati zavuze ko ubwo bwato bwajyaga ku cyambu cya Bandar Abbas muri Iran ko kandi bwirengagije ubutumwa buburira mu gihe cy’amasaha atandatu.

Igisirkare cya Iran cyasohoye itangazo kivuga ko Amerika ikomeje ibikorwa byo kwangiza agahenge kemeranyijweho ko ariko Ingabo za Leta ya Kisilamu ya Iran ziri busubizanye uburakari vuba ku bujura bw’Ingabo za Amerika.

Umwuka w’Intambara wongeye gututumba nyuma y’uko Iran yongeye gufunga inzira ya Hormuz inyuzwamo peteroli nyinshi mu Isi, ku mpamvu ivuga ko ari uko Amerika yanze guhagarika ibikorwa byo kugota no gufunga ibyambu bya Iran.

Agahenge k’intambara  k’iminsi 15 ibihugu byombi byari byemeranyijweho kagiye kurangira nta masezerano asinywe yo guhagarika imirwano.

Ubwato rutura bw’intambara bwa Amerika ‘USS Gerald R. Ford’ bwongeye kugaruka mu Burasirazuba bwo hagati ibyazamuye ubwoba bw’uko intambara yakongera ikarota ndetse n’ibiganiro byo muri Islamabad hari amakuru y’uko byasubitswe.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *