Varisito Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi, yakiriwe na mugenzi we wa Burkina Faso, Capt Ibrahim Traoré, mu ruzinduko rw’akazi n’ubushuti yagiriye muri icyo gihugu.
Ntare Rushatsi, ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, byanditse kuri X ko Ndayishimiye yageze i Ouagadougou kuri uyu wa 20 Mata 2026.
Bivuga ko Ndayishimiye, kuri ubu uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yakiranywe icyubahiro kidasanzwe.
Ibiro bya Perezida wa Burkina Faso na byo bivuga ko Capt. Ibrahim Traoré, nk’umukuru w’ishyirahamwe ry’ibihugu by’akarere ka Sahel, bishimiye kwakira Ndayishimiye.
Bivuga ko urugendo rwa Ndayishimiye rujyanye n’umubano w’Umuryango wa AES n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.
Uru rugendo ngo rugamije kunoza umubano n’ibyo bihugu byakuwe muri AU kubera guhirika ubutegetsi mu myaka ishize.
Burkina Faso, Mali na Guinée byashinze uwo muryango byise Confédération des États du Sahel, ubu uyobowe na Traoré.
Ibyo bihugu byakuwe mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) nyuma yo guhirika ubutegetsi mu 2021 no mu 2022.
Mu minsi ishize, Perezida Capt. Ibrahim Traoré wa Burkina Faso, uhorana masotera ku itako, yatangaje ko igihugu cye kidakeneye demokarasi iririmbwa n’abo yise abakoloni.




NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW