Hari abaturage bamaze imyaka 8 basiragira ku byangombwa by’ubutaka barahebye

Ubutaka bwa bariya baturage bwagizwe irimbi ntibahabwa ingurane

Rusizi: Abaturage bagera kuri 12 ubutaka ubwabo bwari ishyamba bwagizwe irimbi, none bamaze imyaka 8 bashaka ibyangombwa ngo bahabwe ingurane yabwo, ari amafaranga batanze, ari icyangombwa n’ingurane byose barahebye.

Iki kibazo kiri mu kagari ka Ishywa, mu murenge wa Nkombo, uri mu kiyaga cya Kivu.

Bavuga ko muri iyo myaka yose 8 bishyuye amafaranga ibimbi 30Frw kuri buri muntu yo kubakorera icyangbwa cy’ubwo butaka, kuri ubu ngo basiragiye ari icyangombwa n’ingurane barabibuze.

Kazige Thomas ni umusaza w’imyaka 87 y’amavuko, atuye mu kagari ka Ishywa, yavuze ko mu gihe cy’ibarura ry’ubutaka batahawe ibyangombwa bitewe n’uko bwari buteyeho ishyamba, ngo abaturage batangira gushyingura mu isambu yabo babigaragariza ubuyobozi.

Ati “Babarura ubutaka nta cyangombwa baduhaye kubera ko hari ishyamba. Si nibuka neza igihe batangiriye gushyingura mu isambu yange hose bahagize irimbi, twasabye ingurane badusaba kwerekana icyangombwa cy’ubutaka. Twatanze amafaranga yo gushaka ibyangombwa, ari ibyangombwa n’ingurane ntacyo twabonye.”

Mukaba Byatsi na we ni umusaza w’imyaka 80 y’amavuko yavuze ko iki kibazo cyabo bakigejeje ku nzego zitandukanye.

Ati “Abashinzwe ubutaka ku Karere barahageze batubwiye ko bagiye kudushakira amafaranga, cyangwa ingurane y’ubutaka, barayitwimye.”

Muhanya Andrea na we ni umusaza w’imyaka 84 y’amavuko, ni umwe mu baturage 12 ubutaka bwabo bwagizwe irimbi, ngo ibyo basabwaga barabikoze.

Ati “Turi abantu 12 twateranyije amafaranga ibihumbi mirongo itatu (30,000Frw) kuri buri muntu bayafata bavuga ko bazabanza kubona icyangombwa cy’umuntu umwe, hashize imyaka 8 ari icyangomwa, amafaranga cyangwa ingurane nta na kimwe twabonye.”

Aba baturage batuye mu kagari k’ikirwa bakomeza bavuga ko ubwo butaka bwabo babuhingaga imyaka bejeje ikabatunga, kuri ubu ngo biri kubagiraho ingaruka zirimo kubura icyo kurya.

Icyifuzo cyabo barasaba inzengo z’ubuyobozi zitandukanye ko zabafasha bagahabwa icyangombwa cy’ubutaka, maze bakabona ingurane yabo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkombo bwemeza ko iki kibazo gihari, ko hashize igihe kirekire abaturage bakigaragaje.

Ngo bwabasabye gushaka icyangombwa cyabwo, ntabwo barakigeza ku buyobozi ngo bishyurwe. Bubizeza ko bugiye kugikurikirana ngo harebwe imbogamizi bahuye na zo.

Ndagijimana Damien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo ati “Icyo kibazo kirahari, ni abaturage benshi. Ubwo butaka ntabwo bwari bufite icyangomwa, ntabwo ingurane wayitanga utazi ngo urayiha nde.

Twabasabye gushaka ibyangombwa mu gihe byaba byabonetse, twakurikirana kugira ngo tunabafashe niba hari imbogamizi zabayemo.”

Nkombo ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi, ni ikirwa kiri rwagati mu kiyaga cya Kivu. Umurenge ugizwe n’utugari 5 ukaba utuwe n’abaturage 18,637. Ahanini batuzwe n’uburobyi bukorerwa mu kiyaga cya Kivu.

Kugeza ubu hariya hari ubutaka bwabo abaturage niho bashyingura ababo bapfuye

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ I RUSIZI

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *