Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yihanganishije umuryango wa Kenrik Kabano n’umubyeyi we, Rosine Kabano, bapfuye bazize impanuka yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Inkuru y’incamugongo ivuga ku rupfu rw’aba bombi, yamenyekanye ku wa Kabiri, tariki ya 21 Mata 2026.
Ni inkuru yaje ivuga ko Kenrik Kabano n’umubyeyi we, Rosine Kabano, bitabye Imana bazize impanuka yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Texas.
Kenrik, yari umukinnyi ukiri muto ukina umukino wa Basketball. We na mama we, Rosine, bitabye Imana mu ijoro ryo ku wa mbere, tariki ya 20 Mata 2026.
Minisitiri Nelly abicishije kuri X ye, yavuze ko ababajwe cyane n’urupfu rw’aba bombi.
Ati “Tubabajwe cyane n’inkuru y’incamugongo ya Kenrik Kabano n’umubyeyi we, Rosine Kabano bitabye Imana.”
“Kenrik yari umukinnyi w’ ikipe y’u Rwanda y’abafite munsi y’ imyaka 16, wakinanaga umurava, impano no gukunda Igihugu. Twihanganishije umuryango n’inshuti muri ibi bihe bikomeye. Imana ibahe iruhuko ridashira.”
Kenrik Kabano, mu 2023 yari mu kipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 16, yakinnye irushanwa ryo muri icyo cyiciro [U16 AfroBasket]. Yambaraga nimero 13 muri iryo rushanwa, ryarangiye atsinzemo amanota 21 ku mukino wa ¼ wabahuje na Misiri.
Ni umwana wari ufite impano yo gukina umukino wa Basketball, nyuma yo gufashwa n’abatoza bavumbuye impano ye.
Mbere y’uko Kenrik yitaba Imana, yigaga mu ishuri ryisumbuye rya Klein Oak High School muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mwana wapfuye afite imyaka 18, byari byitezwe ko muri Gicurasi uyu mwaka, ari bwo yagombaga kuzasoza amashuri yisumbuye.

UMUSEKE.RW
