Kigali: Bisi zahawe ibisate by’imihanda zonyine

Bisi zari zisanganywe ibisate byazihariwe kugira ngo zihute mu gihe cy'umuvundo, ubu zahawe ibisate by'imihanda zonyine

Umujyi wa Kigali watangaje ko kuva ku wa Gatanu, tariki 24 Mata 2026, imihanda imwe n’imwe yo muri uwo Mujyi izaba ifite igisate cyagenewe bisi gusa mu masaha y’abagenzi benshi, mu mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga no kwihutisha ingendo ku batega imodoka rusange.

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali rivuga ko iki gisate kizajya gikoreshwa na bisi n’ibinyabiziga ndakumirwa mu masaha ya mu gitondo kuva saa Kumi n’ebyiri kugeza saa Yine na ni mugoroba kuva saa Kumi n’imwe kugeza saa Tatu z’ijoro.

Imihanda izatangirizwamo igisate cy’umuhanda cyagenewe bisi mu masaha y’abagenzi benshi ni iya; City Centre Roundabout – Peyaje – mu Kanogo – Rwandex – Sonatube – mu Giporoso – ku Cyamitsingi.

Umuhanda wa Sonatube – Kicukiro Centre – Gare ya Nyanza. Uwa Downtown – 1930 – Roundabout – Yamaha – Gare ya Nyabugogo ndetse n’umuhanda wa Hotel Gloria – Isoko rya Nyarugenge – City Plaza.

Mu yandi masaha iyi mihanda izajya ikoreshwa mu buryo busanzwe.

Umujyi wa Kigali uvuga ko abatwara ibinyabiziga byabo bwite basanzwe bakoresha iyo mihanda bashobora kuzinduka bakagenda mbere y’uko iyi mihanda itangira gukoreshwa na bisi gusa, cyangwa niba nta gahunda zihutirwa bafite bashobora kugenda amasaha yo guharira bisi igisate cy’umuhanda yarangiye.

Uti” Muri aya masaha y’abagenzi benshi, ushobora gukoresha indi mihanda yubatswe utagombye gusa gukoresha imihanda minini. Ushobora gusiga imodoka yawe ahari parikingi, ugakomeza na bisi.”

Leta ikomeje gushishikariza abantu gutega imodoka rusange mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli mu ngendo kubera ibura ryabyo no guhenda kubera intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Hiyongeraho kandi ingingo y’uko abantu bayobotse imodoka rusange byagabanya ibinyabiziga byinshi mu muhanda bisohora imyuka yangiza ikirere.

Bisi zari zisanganywe ibisate byazihariwe kugira ngo zihute mu gihe cy’umuvundo, ubu zahawe ibisate by’imihanda zonyine
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *