Mu Karere ka Nyagatare harashakishwa umuturage witwa Twahirwa Jean d’Amour, ukurikiranyweho kugurisha abaturage inyama z’inka yari yatabwe nyuma yo kugaragaraho ibisazi no kuruma umuntu.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karangazi buvuga ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Kamati, Akagari ka Kamati, mu Murenge wa Karangazi.
Buvuga ko abaturage bariye inyama z’iyi nka zabagizeho ingaruka mbi ku buzima bwabo, ku buryo byasabye inzego zitandukanye kubakurikirana, ubu bakaba bameze neza.
Abaturage babwiye Imvaho Nshya ko bagurishijwe inyama n’uwo bakunze kwita Nsabi, usanzwe ari umubazi, nyuma baza kumenya ko zavuye ku nka yari yatabwe n’abaganga b’amatungo.
Bavuga ko iyo nka na yo ngo yari yarumwe n’imbwa yasaze, na yo irafatwa, iza kuruma umushumba wahise ajyanwa ku bitaro bya Nyagatare, aho yahise ahabwa urukingo.
Hakizimana uri mu baguze inyama z’iyi nka avuga ko batari bazi ko yataburuwe, bamwe batangiye kumererwa nabi bihutirwa kwa muganga.
Ati: “Kuri ubu turi gukira kandi dushima uko twitaweho, kuko bigaragaza ko iyo ubuyobozi budatabara hakiri kare hari abashoboraga kubiburiramo ubuzima.”
Uwera wamaze iminsi ibiri mu bitaro, agaya cyane ibyakozwe n’uwabagurishije inyama, witaye ku nyungu ze atarebye ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Yagize ati: “We yari azi ikibazo cy’inyama yari ari gucuruza, yitaye ku mafaranga akuramo kurusha ubuzima bw’abaturage bashoboraga gusara cyangwa gupfa.”
Uyu muturage avuga ko abagize ikibazo cyo kurya izo nyama bamaze iminsi baterwa inshinge zo kubakingira, kandi n’abari baragize ibibazo bari koroherwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Bagabo Antony, aganira na Imvaho Nshya yasabye abaturage kurya inyama baguriye ahantu hizewe.
Ati: “Umuturage ugura inyama akwiye kuzigurira aho zicururizwa mu buryo buzwi, ku mabagiro yemewe, kugira ngo yizere ubuziranenge bwazo.”
Gitifu avuga ko abacuruza inyama mu buryo butemewe bakwiriye kubicikaho, ndetse ko n’uwo mugabo wakoze biriya ari gushakishwa kugira ngo abiryozwe.
Dr Eddy Ndayambaje, umuyobozi w’Ibitaro bya Nyagatare, yavuze ko abaturage bariye inyama z’iyo nka yataburuwe bose bahawe bakingiwe, ndetse n’abari bameze nabi ubu bari gukira.
Ati: “Twarabakingiye, ndetse harimo babiri bari barembye cyane baruka kandi bafite umuriro mwinshi, ariko ubu bameze neza kandi turacyabakurikiranira hafi. Uwarumwe n’iyo nka na we twaramukingiye.”
Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ivuga ko izi nyama z’inka yasaze zagejejwe mu Kagari ka Kamati, mu Murenge wa Karangazi, zikuwe mu Murenge wa Rwimiyaga bahana imbibi, ari na ho iyo nka yari yatabwe.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
