Impanuka ikomeye yabereye i Kigali ahazwi nko kuri Yamaha yahitanye ubuzima bw’umugenzi wakoreshaga umuhanda agenda n’amaguru, abandi batandatu barakomereka.
Mu masaha ya saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatanu nibwo iyi manuka yabaye, aho abayibonye batunga agatoki umushoferi w’imodoka ko yari yarangariye kuri telefoni.
BTN TV yageze ahabereye iyi mpanuka, ivuga ko imodoka yagongeye abantu bagera kuri 6 mu imirongo yambukiramo abanyamaguru.
Umuntu umwe (umukobwa) yahise apfa abandi bakomerekeye muri iyi mpanuka batabawe vuba bajyanwa kwa Muganga, mu bakomeretse harimo n’abanyeshuri.
Ababonye impanuka bavuga ko uwari utwaye imodoka yari yarangariye kuri terefone. Umwe yagize ati “Twazamukaga turi benshi turahagarara ngo abanyamaguru bambuke, iriya modoka yazanye umuvuduko mwinshi kubera ko jyewe nayikanze muri retro-viseur ndavuga ngo iriya modoka iratugonze, yari yamaze no kutugonga.”
Yavuze ko imodoka yatwaye abantu mu mapine, umukobwa ahita apfa, naho undi yatabawe arembye.
Umumotari wagonzwe yagize ati “Impanuka itewe n’uburangare bw’umushoferi yarimo yirukanka, ntabwo yarebaga.”
SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, yabwiye UMUSEKE ko imodoka yavaga kuri ya Mamaha ijya mu Mujyi.
Ati “Bigaragara ko umusheferi yarangaye agonga abantu bari kuri moto n’abandi bambuka muri zebra-crossing (imirongo isa n’ibara ry’imparage abanyamaguru bambukiramo), umuntu umwe yitabye Imana hakomereka abandi batandatu byoroheje. Ntabwo bikwiye kuko dukunze gukangurira abantu ko igihe uri mu muhanda udakwiriye kwitwara nkaho ari wowe uwurimo wenyine, ukwiye kuba uwurimo wibuka ko hari n’abandi musangiye gukoresha umuhanda, ibyo bigatuma wirinda wowe ubwawe n’abandi musangiye gukoresha umuhanda.”
Yasabye abakoresha umuhanda, by’umwihariko abanyamaguru kwambuka babanje kureba ko hirya no hino nta kinyabiziga gihari, bakambuka bizeye umutekano, ku buryo igihe habaho uburangare nka buriya ubasha gukiza ubuzima bwawe.
SP Emmanuel Kayigi yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda amakosa arimo uburangare nko gutwara bakoresha telefoni, no gutwara bananiwe.
Yavuze ko umushoferi uvugwa muri iriya mpanuka yatawe muri yombi, akaba akurikiranwa hakurikije amategeko.
Iriya mpanuka ngo birababaje kuba yabera ahantu nka hariya hagaragara nta kibazo ikinyabiziga cyagize nko kubura feri, ahubwo ari uburangare bw’umushoferi, SP Emmanuel Kayigi agasaba abantu bakoresha umuhanda kumenya ko gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro, ari ugukora ibikoreba mu gihe cya ngombwa mu gihe uri mu muhanda kugera ngo udateza ikibazo.
Yihanganishije umuryango wabuze umuntu, anifuriza abakomeretse gukira vuba.
UMUSEKE.RW
