Umushinga RW0879 mu Itorero EAR Paruwasi Murehe uterwa inkunga na “Compassion Internationale” woroje abaturage 15 batishoboye bafite abana.
Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Itorero EAR Paruwasi Murehe, iherereye mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye abaturage borojwe kwirinda amakimbirane yo mu muryango, kuko ari yo ntandaro y’ubukene butuma ingo zidatera imbere.
Yabibukije ko kwiga byabaye itegeko mu Rwanda, bityo ko nta mubyeyi ukwiriye kuvana umwana mu ishuri, kandi ko abahawe inka bakwiriye kurushaho kuzitaho kugira ngo abana zikamirwa bagire imibereho myiza.
Ati: “Ndabasaba gushyira umurimo imbere mukiyuha icyuya kugira ngo mukorere imiryango yanyu kandi abana banyu bige bagire ubumenyi ejo bazabatunge.”
Yabasabye kwirinda ubunebwe no kwikunda, ahubwo bakita ku nka bahawe, bakazifata neza bagamije koroza na bagenzi babo batishoboye.
Nyiransengiyumva Emeritha, umwe mu borojwe, avuga ko inka yahawe ije yiyongera ku itungo ry’ingurube n’ihene uyu mushinga uheruka kuboroza.
Ati: “Ubutumwa duhawe n’abayobozi turabwitaho kandi turabizeza ko amatungo tuzayafata neza.”
Umushumba w’Itorero ry’Abangilikani Diyosezi ya Shyogwe, Musenyeri Kabayiza Louis, yabwiye abaturage ko Imana idashyigikira abanebwe, abasaba gukora cyane
Uyu mushinga uterwa inkunga na “Compassion Internationale” muri Paruwasi ya Murehe, umaze gutanga ingurube 250 n’ihene 11 ku babyeyi baharerera.
Ubuyobozi bw’uyu mushinga buvuga ko izi nka 15 zahawe abaturage zaguzwe miliyoni zirenga 17 z’amafaranga y’u Rwanda.






MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.
