Imodoka yavuye muri parking igonga umugore utwite

MUHANGA: Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu Dyna yari itwaye ibicuruzwa mu Isoko rya Muhanga, yivanye muri parikingi igonga umugore utwite, ahita apfa.

Byabereye mu Isoko rya Muhanga ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 24 Mata 2026.

Uwambajimana Euralie umwe mu babonye uko iyo mpanuka,, yabwiye UMUSEKE ko umushoferi yasize iyo modoka ahantu hamanuka atayiteze iraporomoka  imusanga aho yari yicaye iramwica.

Ati: “ Si ubwa mbere aha hantu habera impanuka, kuko no mu minsi ishize indi modoka basize aha iramanuka ku bw’amahirwe ntihagira uwo ihitana”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko uyu mubyeyi wahitanywe n’impanuka y’imodoka yari atwite ananirwa guhaguruka vuba.

Ati:”Ahishakiye Marceline yari atwite kandi yari akiri mutoya kuko yari afite imyaka 29 y’amavuko”.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko iyi mpanuka ikimara kwica uyu mubyeyi, Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe icyemezo cyo gufunga iyo parikingi.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye buvuga ko bwatangiye gushaka uko bafatanya n’Umuryango wa Ahishakiye  mu muhango wo kumuherekeza mu cyubahiro.

Gitifu yahumurije Umuryango uyu mubyeyi asize.

Nyakwigendera yari afite Umugabo n’umwana umwe.

Iyi modoka yagonze n’urukuta rw’inyubako y’isoko rya Muhanga.
Aho iyo modoka yari iparitse ni ahantu hamanuka

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW i Muhanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *