Barack Obama wabaye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za America yamaganye igitero cyagabwe kuri Hotel yari yakiriye ibirori bya Perezida Donald Trump byo gusangira n’Abanyamakuru bakora inkuru muri White House.
Obama yavuze ko nubwo atazi impamvu z’uwagabye kiriya gitero cyo ku wa Gatandatu, buri wese akwiye kwamagana igitekerezo cyo gukoresha ubugizi bwa nabi “violence” ahantu hose Demokarasi yashinze imizi.
Mu butumwa bwe, Obama yavuze ko Ashima uko abashinzwe umutekano w’igihugu babyitwaye, ndetse avuga ko umwe muri bo warashwe yizeye ko ubuzima bwe bugenda neza.
Uwitwa Cole Thomas Allen, w’imyaka 31 ni we wafashwe akekwaho kugaba kiriya gitero akaba yari afite imbunda irasa amasasu menshi, imbundo nto ndetse n’ibyuma.
Ku wa Gatandatu yabashije kwinjira muri Hotel Hilton i Washington agambiriye kurasa kuri Perezida Donald Trump wari wakiriye Abanyamakuru bakora inkuru muri White House.
Abashinzwe umutekano bahanganye na we havuga amasasu ndetse babasha guhungisha Perezida Donald Trump, umugore we Melania Trump, na Visi Perezida JD Vance, n’abandi bari muri biriya birori.
Allen wagabye kiriya gitero yanditse inyandiko avuga impamvu yabimuteye, avuga ko Perezida Donald Trump ari umuntu “usambanya abana” (pedophile), umuntu ufata abagore ku ngufu (rapist), ndetse akaba ari umugambanyi (traitor).
Muri iriya nyandiko, Allen avuga ko mu bo yari agambiriye abashinzwe umutekano batarimo ariko ko uwari kumwitambika yari kumurasa. Yavuze ko abakozi ba Hotel, Abanyamakuru n’abandi bashyitsi ntacyo yari kubatwara.
Mu migambi ye ngo yagombaga kurasa kuri Perezida Trump n’abandi bashyigikiye ibyo akora mu buyobozi bwe.
UMUSEKE.RW
