Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yatangaje ko Leta y’u Rwanda iri gusuzuma ishyirwaho ry’itegeko rikumira abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Yabitangaje mu kiganiro na RBA kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mata 2026.
Muri icyo kiganiro cyagarukaga ku ngamba z’u Rwanda ku kurinda abana gukoresha telefone by’umwihariko ku ishuri, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bari ku kigero cya 46% bakoresha ikoranabuhanga bifashishije telefoni, ko kandi nibura hagati ya 30-35% bagaragaje ko iyo bari kuri murandasi bahura n’ibintu bibahungabanya mu buryo butandukanye.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, we yavuze ko umwana ukoresha telefone bihungabanya imikurire ye kuko usanga unwanya munini awumara yihugiyeho, yigunze ntagire igihe cyo gukina no kuganira n’abandi.
Ati ” Ushobora gusanga mu rugo hari abana bane ariko buri wese ari kuri telefone ye ntawuganira n’undi ndetse natwe ababyeyi ugasanga tuyiriho na kwa kuganira ngo abana bakwigireho indangagaciro z’ubunyarwanda ntibiba kuko buri wese ahugiye kuri telefone.”
Minisitiri Joseph yasobanuye ko ibi bigira ingaruka ku bana ku buryo bazabaho mu bukuru bwabo, ko kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko abana batagomba kurenza isaha imwe bakoresha telefone.
Ati ” Ababyeyi ni ngombwa ko babyumva, bakanabikurikirana kuko ari Minisiteri y’Uburezi, iy’Ikoranabuhanga na Guverinoma sibo bazakuzira mu rugo ngo barebe icyo umwana ari gukora. Ni wowe ugomba nawe kumva ko kubakurikirana bigusaba umwanya ariko birabafasha mu mikurire yabo.”
U Rwanda mu isuzuma ryo gukumira abari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga
Minisitiri w’Ikoranabuhanga yasobanuye ko uko umwana atinda ku mbuga nkoranyambaga na telefone bimugiraho ingaruka ku buryo n’iyo ari mu ishuri basobanura ibintu nta byumve kuko ubwonko bwe buba bwarahaye umwanya ibyo yirirwa abona ku mbuga nkoranyambaga.
Yasobanuye ko hari ababyeyi ubu nabo bakoresha abana ibikorwa bijya ku mbuga nkoranyambaga batanitaye ku ireme ryabyo ku buryo bizagira ingaruka ku mwana mu gihe azaba yarakuze.
Ati ” Nabyo ntabwo tuzabireka ngo tubireberere, nabyo tuzabikumira. Umubyeyi utashatse kubikurikirana ngo yumve ko ari umwana we dushaka kurinda ngo azagire ejo heza, icyo gihe nawe hari uburyo azafashwa ngo yumve ko uko ashaka imibereho yubu byangiza ahazaza h’umwana.”
Minisitiri Paula yavuze ko ubu bafatanyije n’inzego zitandukanye bari kureba uburyo hashyirwaho itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 16 kujya no gukoresha imbuga nkoranyambaga, ko kandi hari ibindi bihugu byabikoze bigakunda.
Ati ” Ni ibintu tumaze kubona mu bindi bihugu bikorwa neza, tukabijyanamo n’ibigo bitanga murandasi, tukabijyanamo n’ibigo bishinzwe izo mbuga nkoranyambaga, tukabijyanamo n’ababyeyi n’abana ku buryo umwana wese ufite munsi y’imyaka 16 atemerewe gutunga konti kuri izo mbuga nkoranyambaga atemerewe no kuzijyayo.”
Yavuze ko ibi bishobora gukumira ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga byibasira abanan ndetse n’abana bajya ku mbuga nkoranyambaga bakareba ibibajyenewe.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
