America yafatiye ibihano Perezida Joseph Kabila

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo (Photo Internet)

Leta Zunze za America zafatiye ibihano Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) zimushinja gufasha umutwe  wa AFC/ M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

America ivuga ko icyo cyemezo kiri mu rwego rwo kugarura amahoro muri DRC, kandi ko ari ugutanga ubutumwa ko umuntu wese uzabangamira ibikorwa byo kugarura amahoro azabiryozwa.

Itangazo minisiteri y’imari y’Amerika yasohoye ivuga ko yafatiriye imitungo yose ya Joseph Kabila iri muri America, ndetse ko yabujije abaturage bayo gukorana na we cyangwa ibigo agenzura.

America ishinja Kabila gutera inkunga umutwe wa AFC/M23 agamije guhungabanya umutekano wa Congo.

Leta ya DRC yashimye ibi bihano Amerika yafatiye Kabila.

Mu butumwa umuvugizi wayo Patrick Muyaya yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko iki ari “ikindi gikorwa cy’ingenzi mu kurwanya umuco wo kudahana” no “kubaha ubusugire” bwa DRC.

Mu mwaka ushize urukiko rwa gisirikare muri DRC rwakatiye Kabila igihano cy’urupfu adahari, rumuhamije ubugambanyi.

Nta cyo Kabila yari yatangaza kuri ibi bihano.

Mbere yahakanye gufasha M23 ariko muri Gicurasi mu mwaka ushize, nyuma y’imyaka ari mu buhungiro yijyanyemo, yagaragaye mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bw’igihugu, ugenzurwa na AFC/M23.

Kabila yayoboye DRC imyaka 18, ava ku butegetsi mu mwaka wa 2019, mu ryabaye ihererekanya ry’ubutegetsi rikozwe mu mahoro rya mbere ryari ribayeho kuva DRC ibonye ubwigenge mu mwaka wa 1960.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *