RDC: Abasaga 1.000 bakatiwe igihano cy’urupfu

Raporo nshya y’itsinda ry’abagenzuzi yasohotse muri Mata 2026, igaragaza ko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo abantu basaga 1.000 bakatiwe igihano cy’urupfu kuva mu 2024.

Iyo raporo igaragaza ko aba bakatiwe urwo gupfa kuva ku wa 13 Werurwe 2024, nyuma y’uko Minisiteri y’Ubutabera igaruye igihano cy’urupfu cyari cyarakuweho mu 2003.

Ni raporo yakozwe n’umuryango ECPM hamwe n’ishyirahamwe ryitwa Culture pour la Paix et la Justice (CPJ), ku bufatanye na Coalition contre la peine de mort en RDC (CCPMRDC), Abadepite n’Abavoka.

ECPM ivuga ko mu magereza 19 yasuye mu bugenzuzi bw’amezi 11 hagati ya 2024 na 2025, nibura yasanze abantu barenga 1.000 bategereje ko igihano cy’urupfu bahawe gishyirwa mu bikorwa.

Iri tsinda ry’abagenzuzi rivuga ko mu 2019 abantu bagera kuri 510 na bo bakatiwe igihano cy’urupfu, bigashyira RDC mu bihugu bifite umubare munini w’abakatiwe igihano cy’urupfu muri Afurika.

Iyi raporo ishyira mu majwi inzego z’ubucamanza mu guca imanza zififitse, aho umuntu wakoze icyaha cyoroheje akatirwa igihano cy’urupfu kubera kudatanga ruswa.
Ni mu gihe kandi abakora ibyaha bikomeye, barimo n’amatsinda y’abategetsi, bagirwa abere, mu gihe ibyo bakoze bigerekwaa ku rubyiruko rwiganjemo urwo mu muhanda.
ECPM ivuga ko abagera kuri 73% by’ababajijwe n’iri tsinda ry’ubugenzuzi batangaje ko bakorewe iyicarubozo mu gihe cy’iperereza, kugeza n’ubwo bamwe bemeye n’ibyo batakoze.
Yagize iti: “Iri hohoterwa ririmo gukubitwa bikomeye hakoreshejwe inkoni za polisi, kujombwa ibyuma n’imihoro, gukubitwa ibibuno by’imbunda n’ibiboko, gushyirwa mu byumba byijimye no kwicishwa inyota n’inzara.”
Raporo y’abo bagenzuzi yemeza ko abantu benshi bahatiwe gusinya inyandiko z’ibazwa ku ngufu, bikagira uruhare mu kuyobya inzira z’ubutabera bikabaviramo gukatirwa igihano cyo gufungwa burundu.
Mu bakatiwe igihano cy’urupfu harimo Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC n’abandi bayobozi batandukanye ba AFC/M23.
NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW
Share This Article