Academy ya Bayern AC Rwanda yegukanye igikombe cya FIFA TDS U16

Ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya FC Bayern Munich AC Rwanda riri mu Rwanda, ni ryo ryegukanye igikombe mu bana batarengeje imyaka 16 mu marushanwa y’abato muri gahunda ya FIFA yo guteza imbere impano z’abakiri bato bakina ruhago.

Isozwa ry’aya marushanwa, ryabereye mu Karere ka Rubavu, ryitabirwa n’abayobozi batandukanye b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA] n’abandi bafite aho bahuriye n’Iterambere rya ruhago mu Rwanda.

Aba barimo Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki muri iri Shyirahamwe, Mugisha Richard, Umunyamabanga Mukuru waryo, Bonnie Mugabe, Habimana Sixbert usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Ishami rya FIFA riri i Kigali, DTN wa FERWAFA, Gérard Buscher, Perezida wa Ijabo Ryawe Rwanda, Sh. Habimana Hamdani n’abandi.

Umukino wahuje icyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 16, warangiye Academy ya PSG ari yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda APE Rugunga kuri penaliti 8-7 mu gihe mu bahungu, FC Bayern AC Rwanda ari yo yacyegukanye nyuma yo gutsinda Mahembe FTC ibitego 3-0.

Mu batarengeje imyaka 14, ibikombe byose byatashye mu Ntara y’i Burasirazuba. Center For Champions y’i Rwamagana yacyegukanye mu cyiciro cy’abakobwa mu gihe Kayonza Modern y’i Kayonza, yacyegukanye mu bahungu.

Uretse guhabwa igikombe, amakipe yose yabaye aya mbere, yanahembwe Miliyoni 1.5 Frw ndetse bahabwa n’imidari.

Aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo kugendera muri gahunda ya FIFA yo guteza imbere impano z’abato muri ruhago [TDS], hagamijwe gufasha ibihugu kujya bibona abato byifashisha mu marushanwa mpuzamahanga mu byiciro byabo.

Academy ya FC Bayern AC Rwanda ni yo yahize izindi mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 16
Igikombe cyatashye i Kigali
Ibyishimo byari byinshi
Academy ya PSG mu bangavu batarengeje imyaka 16, ni yo yegukanye igikombe
Igikombe bacyambukanye mu Karere ka Huye
Amarangamutima yabo bayagaragarije abaje kubashyigikira
Uko imikino ya nyuma yasojwe
Abayobozi batandukanye bari kuri Stade Umuganda
Abafite inshingano zitandukanye muri FERWAFA, bari baje gushyigikira aba bana
Baryohewe n’iyi mikino yasorejwe mu Karere ka Rubavu

UMUSEKE.RW

Share This Article