Inyubako RDB ikoreramo yaguzwe miliyari 42Frw yafunzwe by’agateganyo

RDB yabaye ihagaritse by'agateganyo gukorera mu nyubako yayo

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rwatangaje ko kuva kuwa 5 Gicurasi 2026, inyubako yarwo izafungwa by’agateganyo kubera imirimo yateganyijwe yo kuyivugurura.

Itangazo rya RDB rivuga ko “Muri iki gihe, RDB, ibigo biyishamikiyeho n’izindi nzego zihakorera zizimukira by’agateganyo mu bindi biro. Aho ibyo biro bishya biherereye n’uburyo serivisi zizakomeza gutangwa bizatangazwa bidatinze.”

RDB ivuga ko mu gihe ibyo ibiro bishya bitaratangira gukorerwamo, serivisi zikomatanyije za One Stop Centre zizatangirwa mu igorofa yo hasi y’inyubako ya Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA).

Ni mu gihe izindi serivisi zizakomeza gutangwa hifashishijwe imbuga koranabuhanga za RDB zisanzwe zikoreshwa.

Kuki igiye kuvugururwa mu myaka ibiri gusa ikorewemo ?

Iyi nzu y’amagorofa 12 n’ane yo munsi y’ubutaka (Under-ground) yaguzwe na Leta mu rwego rwo kugabanya ikiguzi itanga mu gukodeshereza ibigo byayo nk’uko mu 2023 ubwo bayijyagamo byatangajwe n’ikigo cya leta gishinzwe imyubakire.

Uretse RDB ikoreramo n’ibindi bigo birimo ‘Rwanda Environment Management Authority’ (REMA), ‘Rwanda Housing Authority’ (RHA), Rwanda Mines, Oil and Petroleum Board (RMB) n’ibindi.

Gusa muri Kamena umwaka ushize, Komite Ishinzwe Kugenzura Ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, (PAC) yagaragaje ko hari ibice by’igisenge n’inkuta byatangiye kuva, bikangiza amarangi y’imbere mu nzu.

PAC yibajije niba ibikoresho byakoreshejwe bihuye n’agaciro k’amafaranga yishyuwe, kuko bimwe byatangiye kwangirika mu gihe gito cyane.

Icyo gihe PAC yasabye ko hakorwa iperereza ku bashinzwe kugenzura imirimo kugira ngo hamenyekane niba barahaye leta raporo z’ibinyoma zivuga ko inyubako yuzuye neza kandi ifite amakosa.

PAC yategetse ko RDB igomba kwerekana ingamba zihamye zo gutuma rwiyemezamirimo akosora ibyangiritse bitarenze igihe cyagenwe, bitaba ibyo hagafatwa ingwate ye y’imirimo.

Inyubako nshya ya RDB yatashywe mu 2023, ikaba yaraguzwe miliyari 42Frw.

Ni inyubako yubatswe mu buryo bugezweho, ikaba igizwe n’ibice bitandukanye birimo ibiro by’abakozi, ibyumba by’inama, ndetse n’aho kwakirira abashoramari.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *