Bugesera: Comfort My People Ministry yatashye inzu yasaniye uwarokotse Jenoside

Umuryango wa Niyoniringiye washyikirijwe inzu wasaniwe

Umuryango wa gikirisitu udaharanira inyungu Comfort My People Ministry watashye inzu wasaniye umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wo mu Murenge wa Mwogo, Akarere ka Bugesera.

Ni igikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Karutabana, Akagari ka Kagasa, cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04 Gicurasi 2026.

Iyi nzu yasaniwe umuryango wa Niyoningiriye Celestin ugizwe n’abantu icumi, wari usanzwe ubara ubukeye kubera kuba mu nzu ishaje yari hafi kubagwaho.

Ingabire Eugénie, umugore wa Niyoniringiye, yabwiye UMUSEKE ko anejejwe n’iki gikorwa cy’urukundo yakorewe n’abagiraneza babatekerejeho.

Ati: “Twari turi mu nzu ishaje yendaga kugwa; iyo imvura yagwaga, twararaga twicaye kugira ngo itatugwamo ngo iduhitane.”

Yagaragaje ko ubu bagiye gusinzira bizihiwe nta mutima uhagaze, haba mu mvura cyangwa mu gihe cy’umuyaga mwinshi, batagitekereza ko inzu ishobora kubagwaho.

Ati: “Ni ukuyisigasira; tuzashyiramo imbaraga kugira ngo tutazatesha agaciro ibyakozwe, tubere ikitegererezo n’abandi bafashwa, abana bige batuje kandi natwe tujye mu mirimo dutekanye.”

Yongeyeho ati: “Ni ukuri Imana isubize aho bakuye kandi ikomeze kubongerera imbaraga kugira ngo babashe no gufasha abandi bababaye.”

Uyu muryango wishimiye inzu nshya basaniwe

Pasiteri Willy Rumenera, Umuyobozi Mukuru w’umuryango Comfort My People, yashimiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwogo bwabafashije kubona uyu mugenerwabikorwa basaniye.

Yakomeje avuga ko buri mwaka, mu kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka, bategura igikorwa ku bufatanye na Leta kigamije gufasha no kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Turishimye kubona aba bavandimwe babonye inzu nziza bagiye guturamo, bagiye kunezerwa n’abana bafite umunani, kuko Imana yongeye kubaka uyu muryango nyuma yo gupfusha abantu benshi muri Jenoside.”

Yongeyeho ko “Iyi ni yo yari intambwe ya mbere. Iyo ubonye aho uba, iba ari intangiriro nziza yo gushaka n’ibindi. Washaka umugati, ibishyimbo, ariko ufite aho utaha.”

Pasiteri Rumenera yasabye umuryango wafashijwe guhorana ubutwari bwo kubabarira ababahekuye, kugira ngo umucyo uganze umwijima.

Ati: “Ni abantu bahemukiwe n’abantu bazwi, bahemukirwa na Leta mbi yariho; rero birasaba ko bababarira, bagakunda igihugu ndetse n’abantu. Turishimye ko Celestin yavuze ko yababariye.”

Yashimangiye ko umuryango yashinze wiyemeje guhumuriza abantu kandi ko utazigera ubitezukaho, kuko iyo ufite umutima w’ubugiraneza, Imana igukoresha ikaguha n’ubushobozi bwo gufasha benshi.

Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Mwogo, Biziyaremye Chrysostome, yashimiye Comfort My People Ministry yabafashije gusanira umugenerwabikorwa warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashimangiye ko nubwo umuryango wa Niyoniringiye utagiraga aho kuba heza, batacitse intege, ahubwo bakomeje gushyiramo imbaraga kugira ngo bawurinde gusembera.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba uyu muryango gufata neza iki gikorwa bubakiwe, bakarushaho kwiteza imbere.

Uyu muryango uravuga ko ubu ugiye kuryama ugasinzira kubera kuryama ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga
Niyoniringiye n’umufasha we bari mu byishimo bidasanzwe
Pasiteri Willy Rumenera, Umuyobozi Mukuru w’umuryango Comfort My People mu Rwanda
Pasiteri Rumenera avuga ko roho nzima ikwiriye kuba mu mubiri muzima
Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Mwogo, Biziyaremye Chrysostome
Umuryango wa Niyoniringiye washyikirijwe inzu wasaniwe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *