Ingabo za Congo ziravugwaho kwiba abatabazi ba MSF

MSF ni bamwe mu batabazi bakorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (Photo Internet)

Abatabazi bo mu muryango w’Abaganga batagira imipaka (Médecins Sans Frontières, MSF) bagabweho igitero n’abantu bambaye imyambaro y’ingabo za Congo, bafite intwaro babakangisha Kubica bose.

Iki gitero byamenyekanye ko cyabaye ku wa Gatanu tariki 01 Gicurasi, 2026 mu gace ka Kalimoto, mu kilometer nke hafi y’ahitwa Kalambi, muri Sheferi ya Lwindi, muri Teitwari ya Mwenga.

Muri kariya gace kegera imisozi miremire ituwe n’Abanyamulenge, leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 biherutse kumvikana ko habaho korohereza abatabazi kugira ngo bageze inkunga zitandukanye ku bantu bazikeneye cyane.

Amashusho yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo abantu bambaye imyambaro y’ingabo za Congo, FARDC bambura abatabazi ba MSF ibinyabiziga byabo byiganjemo moto, bana babwira ko babicwa.

Bariya batabazi ngo berekezaga mu bikorwa byabo ahitwa i Mwenga, i Kamituga na Kitutu, mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’umujyi wa Bukavu.

Amakuru avuga ko bariya batabazi ibyo bari bafite byasahuwe, cyakora babashije kuva hariya nta wishwe ndetse bakomeza urugendo rwabo berekeza i Mwenga.

MSF ivuga ko irimo gukorana n’abo bireba kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye, no gufasha ko bariya batabazi bazava mu bikorwa byabo amahoro.

Uyu muryango wavuze ko ukora mu buryo bwigenga kandi nta ruhande ubogamiyeho, ndetse ko uzakomeza ibikorwa by’ubutabazi bwihutirwa ku baturage bo muri Kivu y’Amajyepfo no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri rusange.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *