Karasira Aimable Uzaramba wamenyekanye nka Prof Nigga, yapfuye mu gihe yiteguraga gusohoka igororero rya Nyarugenge.
Itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rivuga ko Karasira Aimable Uzaramba yapfuye aguye mu bitaro bya Nyarugenge nyuma y’uko afashe imiti myinshi yari asanzwe anywa, akarenza ingano yayo.
Itangazo rigira riti “Yajyanywe mu Bitaro nyuma yo gufatwa anywa ingano irengeje igipimo cy’imiti ye y’uburwayi asanganywe cyagenwe na muganga.”
RCS ivuga ko itegereje Raporo y’abaganga ku cyateye uru rupfu.
Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary, yavuze ko ” Aimable Uzaramba Karasira akimara guhabwa impapuro zimurekura yanywereye imiti mu ruhame, hanze mu mbuga y’Igororero rya Nyarugenge mu gihe yari ategereje ko umuryango we uza kumutwara. Ubuyobozi bw’Igororero bwihutiye kumujyana kwa muganga ari naho yaje kugwa.”
Umunyamategeko wa Karasira,Me Evode Kayitana nta byinshi yavuze ku rupfu rwe , gusa yabwiye UMUSEKE ko yamenye amakuru ndetse ko mbere y’uko amenya iby’urupfu rwe atari yabanje kubonana na nawe.
Karasira wamenyekanye nka Professor Nigga mu buhanzi yari yarahamijwe icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda.
Yari arangije igihano cy’imyaka itanu yari yakatiwe.
Icyo gihano yagihawe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza ku wa 30 Nzeri 2025.
Yashinjwaga ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha. Ibindi byaba byari iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we urimo amafaranga yafatanywe (cash) n’ayari kuri konti ze zitandukanye zirimo iza banki na Mobile Money.
Ku munsi w’ejo tariki ya 6 Gicurasi 2026, nibwo byari byitezwe ko asohoka igororero rya Nyarugenge ariko bikavugwa ko yabanje kunywa imiti myinshi y’uburwayi asanganywe, akabanza kujyanwa mu ivuriro ryo mu igororero nyuma akaza kujyanwa mu bitaro bya Nyarugenge.
Karasira wavugaga ko azira politiki, urubanza rwe rwaranzwe n’udushya aho mu bihe bitandukanye yazaga mu rubanza yambaye inkweto z’imbusane, amashapule na bibiliya mu ntoki ndetse agakora ibimenyetso bisanzwe bizwi mu bahanzi.

UMUSEKE.RW
