Muhanga: Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Muhanga n’Umucuruzi ku giti cye barashinja Uhagarariye inyubako ya Jali muri aka Karere, kwiha ububasha bwo kwica ingufuri akinjira mu iduka ry’abandi agatangira kubarura ibirimo.
Tuhagera twasanze Mukashyaka Gloria ukorera Jali ari imbere mu iduka, ari kumwe n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga witwa Me Muhigirwa Frodouard, abasekirite babiri barinda inyubako ya Gare n’abandi bagabo babiri tutamenye bari barangije kwica ingufuri barimo kubarura ibiri mu iduka.
Nta Polisi, RIB, n’Inzego z’Ibanze zari zihari. Nta nyandiko Urukiko rutanga y’irangiza rubanza bari bafite. Byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu taliki ya 06/04/2026.
Intandaro y’ubwumvikane bukeya ituruka ku ibaruwa Ntiyamira Jean Bosco n’umugore we Amani Solange bari bamaze imyaka 8 bacururiza mu muryango umwe w’iri duka baheruka kwandikira uyu mukozi wa Jali i Muhanga bamumenyesha ko bagiye gusubiza uwo muryango w’iduka, kuko Amani wahacururizaga agiye gukorera ahandi.
Ntiyamira avuga ko nyuma y’umunsi umwe bahise bisubira bongera kwandikira umukozi wa Jali, Mukashyaka Gloria ko bakomeza kuhacururiza bategereza ko abaha igisubizo mu nyandiko baraheba.
Ati: ”Twatunguwe no kubona Mukashyaka azanye abo bantu bica ingufuri, binjira mu iduka batangira kubarura ibiciruzwa biririmo.”

Ntiyamira avuga ko iyo baruwa ya kabiri yo kwisubira Mukashyaka yabanje kwanga kuyakira, kandi ntababwire impamvu kugeza ubwo bayimwoherereje kuri Whats App ahubwo abaha igisubizo cy’ibaruwa isubiza imwe ya mbere bamwandikiye bashaka kuva mu muryango w’iriya nzu bamzemo igihe bacururizamo.
Ntiyamira avuga ko babonye badahawe igisubizo ubwo byari mu mpera z’ukwezi kwa 4 bafata icyemezo cyo kwishyura amafaranga y’ubukode y’ukwezi kwa Gatanu.
Ati “Birangiye batumenye iduka ririmo ibicuruzwa n’amafaranga Madame yari yasizemo.”
Mukashyaka Gloria ushinjwa ibi, abajijwe impamvu yaba yihaye ububasha bwo kwica ingufuri no kwinjira mu iduka atabifitiye uruhushya, yabwiye UMUSEKE ko atemerewe kuvugira Urwego rwa Jali ahagarariye, ko twavugisha Umuvugizi warwo.
Umuvugizi wa Jali Shyaka David avuga ko nta yandi mahitamo bari bafite usibye kwica ingufuri, kuko ngo nyuma y’uko babandikiye bahise bafata undi mucuruzi ujya muri iyo nzu.
Ati: ”Yatwandikiye asezera, kandi twamusubije twemera.”
Shyaka avuga ko bishe ingufuri ry’iduka babimenyesheje Inzego z’Ibanze.
Perezida wa PSF mu Murenge wa Nyamabuye akaba ashinzwe n’Akanama nkemurampaka mu Rugaga rw’abikorera, avuga ko Amani Solange yabibamenyesheje bandikira Mukashyaka Gloria basaba ko abitaba kuri uyu wa Kane taliki ya 07/04/2026.
Ati: ”Byadutunguye kumva ko Mukashyaka yishe ingufuri akinjira mu iduka ry’umucuruzi nta rwego na rumwe abimenyesheje.”
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko nta rwego rwa Leta, Mukashyaka yigeze amenyesha iki kibazo. Ntiyamira avuga ko bagiye kubibwira Inzego z’Ubugenzacyaha.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
