Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, yegukanye igikombe cya ‘IHF Trophy/Zone V’ nyuma yo gutsinda u Burundi ibitego 39-38 mu gihe no mu batarengeje imyaka 20, u Rwanda kandi rwegukanye iri rushanwa nyuma yo gutsinda Éthiopie ibitego 39-37.
Imikino isoza iri rushanwa rya ‘IHF Trophy/Zone V’, ryasojwe kuri uyu wa gatanu, tariki ya 8 Gicurasi 2026.
Ni imikino yaberaga muri Éthiopie, aho u Rwanda rutsinze imikino yose rwakinnye uko ari itanu yaba mu batarengeje imyaka 18 ndetse no mu batarengeje imyaka 20.
U Rwanda rwasezereye Kenya mu mikino ya ½ mu batarengeje imyaka 20 nyuma yo kuyitsinda ibitego 41-33, mu gihe mu batarengeje imyaka 18, rwasezereye Uganda ku bitego 34-30.
U Rwanda rwahise rubona itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cya ‘IHF Trophy/Zone V’ kizabera i Abidja muri Côte d’Ivoire muri Nzeri 2026.








UMUSEKE.RW
