Police FC yahagaritse babiri barimo Byiringiro Lague

Ubuyobozi bwa Police FC, bwahagaritse Byiringiro Lague na Allan Kateregga kubera imyitwarire mibi bombi bamaze iminsi bagaragarwaho.

Icyemezo cyo guhagarika aba bakinnyi bombi, cyaturutse ku ko bamaze iminsi bitwara ariko bikanahurira n’umusaruro nkene ikipe igi gutanga.

Byongeye gusemburwa no kunganya na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda, Police FC iheruka ku wa 1 Gicurasi 2026.

Ubwo iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano yanganyaga uwo mukino, igitego cyayihesheje iryo nota, cyatsinzwe na Byiringiro Lague ariko ntibikuraho ko nyuma y’uwo mukino yahise aburirwa irengero ahagarika imyitozo kuva ubwo.

Lague yabwiye ubuyobozi bw’ikipe ko yarwaye ndetse atanga icyangombwa gisobanura ubwo burwayi bwe ariko kitatanzwe na muganga w’ikipe.

Ubuyobozi bwabifashe nk’imyitwarire mibi yo kutubaha akazi ke, bimuviramo guhita ahagarikwa ndetse n’umukino w’umunsi wa 30 wa BK Prp Leagu ikipe ye yanganyirijemo na Mukura VS 0-0, ntabwo yawugaragayemo.

Undi mukinnyi wahagaritswe ku bw’imyitwarire ye mibi, ni umunya-Uganda, Allan Kateregga.

Ubwo Police FC yakinaga uyu mukino wabereye kuri Stade Kamena i Huye, Kateregga yasimbuwe na Ingabire Christian uzwi nka ‘Tia’ ariko nyuma y’umukino uyu mukinnyi ntiyajyana na bagenzi be mu modoka y’ikipe kandi ari ryo tegeko ryari ryashyizweho.

Nyuma y’ibi kandi, hiyongeraho ko uyu munya-Uganda atigeze ajyana na bagenzi be kwihanganisha mugenzi wabo, Tia wari wababariye muri uyu mukino, ahitamo gutaha mu modoka ye, bimuviramo ko ubuyobozi bwe bwafashe icyemezo cyo kumuhagarika igihe kitazwi.

Aba bombi bafatiwe ibi bihano, mu gihe bari mu mpera z’amasezerano yabo aho bombi bazayasoza mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Ibi byose biraza bihurira n’umusaruro nkene ikipe ifite kuko kugeza ubu iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 47 nyamara yatangiye Shampiyona y’uyu mwaka iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona.

Mu mikino 10 iheruka gukina, ikipe ya Polisi y’Igihugu yatsinzemo ibiri gusa, itsindwa ine, mu gihe yanganyijemo indi ine irayinganya.

Byiringiro Lague yahagaritswe muri Police FC
Allan Kateregga nawe yahagaritswe igihe kitazwi ku bw’imyitwarire mibi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *